Senateri Dr.
Frank Habineza akaba n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu
Rwanda yagaragaje ko mu gihugu hari imitwe ya politiki inyuranye kandi ifite
ibitekerezo byigenga igenderaho ndetse ko kutavuga rumwe kwayo atari imirwano
cyangwa kwangiza ibimaze kugerwaho mu myaka 32 ishize.
Yabigarutseho
kuri uyu wa 13 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abanyapolitiki
bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa
gihuzwa no gusoza icyumweru cy’icyunamo cyabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali
ahari urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abanyapolitiki 21 bishwe bazira kurwanya
ivangura ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Senateri Dr.
Habineza yashimangiye ko imitwe 11 ya politiki iri mu Rwanda, ifite ibitekerezo
byayo igenderaho kandi bidahuye ndetse ko ikorera mu nzego z’imiyoborere
y’Igihugu mu mahoro ndeste buri mutwe ukagumana umurongo wawo wo kutavuga rumwe
n’abandi.
Ati “Imitwe
ya Politiki yose uko ari 11 iragaragara mu Nteko Ishinga Amategeko no mu zindi
nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu. Byumvikane neza ko kuba duhura tugasangira
ibitekerezo ku bibazo bireba igihugu bidakuraho ko buri mutwe wa politiki uba
wigenga.”
Yakomeje
agaragaza ko ubwo bwigenge bujyana n’ubusugire bw’iyo mitwe mu kutavuga rumwe
ku bintu runaka bizwi nka ‘opposition’.
Ati
“Ntibibuza buri mutwe wa politiki kugira uko ubona ibintu bitandukanye n’undi
bamwe bita ‘opposition’. Kutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda si ukurwana
cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho nyuma y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994. ‘Opposition’ yacu ni ugutanga ibitekerezo no gushaka
ibisubizo ku bibazo bihari kandi tuzirikana ko u Rwanda rwagize amateka mabi.”
Senateri Dr. Habineza yavuze ko uko kutavuga rumwe kw’imitwe ya politiki
kugomba guha agaciro amahame Igihugu cyiyemeje afasha mu gukomeza guharanira
ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yaboneyeho
kandi kwamagana no kunenga abigize abanyapolitiki bari hanze y’u Rwanda bakunda
kuyobya abantu ku miyoborere yo mu Rwanda ndetse ko badakwiye kwihanganirwa.
Ati
“Dushyigikiye ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika.
Ntituzemerera uwo ari we wese washaka kongera kudusubiza inyuma yitwaje icyo
ari cyo cyose.”
Agaruka ku
bihe byo kwibuka Igihugu kirimo, Dr. Habineza yavuze ko hari Abanyarwanda
bakiri mu mahanga barimo abagiye ari impunzi n’abandi bahekuye u Rwanda mu 1994
harimo n’abari abarwanyi ba FDLR ariko ko politiki y’u Rwanda ari uko nta
n’umwe ukwiye guhera ishyanga.
Ati
“Politiki y’u Rwanda ni uko nta Munyarwanda ukwiye guhera ishyanga. Ihuriro
ry’imitwe ya Politiki rirasaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo
n’ahandi hose ku Isi, kwitandukanya n’ababagize ingwate, bakababuza gutaha
kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994. Nibatahe mu Rwanda ni amahoro [...]. Twahisemo gukora politiki yubaka,
idaheza kandi iha agaciro Abanyarwanda bose.”
Like This Post? Related Posts