Abatutsi
barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya Gatulika ya Nyange bizeye
ubufasha bayisenyeweho hifashishijwe imashini ikora imihanda izwi nka
tingatinga, ku mabwiriza yari yatanzwe na Padiri Mukuru Seromba Athanase.
Tariki ya 15
Mata 1994, Jenoside yarikomeje mu gihugu hose Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yegeranyije
bimwe mu bihe byaranze iyi tariki harimo Abatutsi biciwe mu nsengero n’ahandi.
Minisitiri
wa MINUBUMWE, Dr Jean Damascene Bizimana, agaruka ku byaranze iyi tariki,
yavuze ko Abatutsi barenga 400 baturutse hirya no hino bahungiye mu Rukiko
rw’Ubujurire rwa Ruhengeri babeshywa ko bazahungishirizwa muri Zayire ariko
baje kwicwa n’interahamwe zifatanyijwe n’umutwe wiyitaga amahindure.
Agira
ati “Inyubako y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri yahungiyemo abatutsi
barenga 400 baturutse mu cyahoze ari Ruhengeri ariko benshi bari baturutse mu
yahoze ari Superefegitura ya Busengo (ubu ni Gakenke), aho bari bahungiye
bumvise ko hari ubuhungiro. Uwari Superefe Dismas Nzanana yabanje kubereka ko
ntakibazo nibahaguma azabarindira umutekano kandi yumvikanye na Perefe wa
Ruhengeri Zigiranyirazo Protais kubegeranya bakajyanwa kwicirwa mu Mujyi wa
Ruhengeri.”
“Bazanye za
bus babajyana mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, Tariki 15 Mata 1994 nibwo
interahamwe harimo n’umutwe witwaga Amahindure wari umaze kwica abatutsi muri
komine Mukingo waje gufasha bica abatutsi bari bahungiye muri iyo
nyubako, ababashije kuvamo baje kwicirwa kuri Mukungwa. Babanje guteramo
amagerenade nyuma bakagenda bahorahoza abasigaye ari nako bakubita impinja ku
nkuta.”
Kuri uyu wa
15 Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rwamaze kugirwa Urwibutso rwa
Jenoside, hakaba harashyingurwamo imibiri y’Abatutsi igera kuri 600. Ibi bikaba
byarishimiwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko bashengurwaga
no kuba hari hakiburanishirizwamo.
Dr Bizimana
akomeza asobanura urupfu rw’agashinyaguro rwishwe Abatutsi bari bahungiye muri
Paruwasi ya Nyange, bishwe basenyeweho Kiliziya hifashishijwe imashini ikora
imihanda ya Tingatinga ku itegeko rya Padiri Mukuru Seromba Athanase.
Yagize
ati “Amateka agaragaza inzira ndende abatutsi banyuzemo bahungira muri
Kiliziya ya Nyange bizeye umutekano wabo, abo mu masegiteri anyuranye ya Komine
Kivumu bavuye mu ngo zabo bahungira mu mazu y’ubutegetsi na Kiliziya ya
Nyange. Bageze kuri Kiliziya ya Nyange padiri Seromba yababajije amakuru
y’impunzi z’Abatutsi zaburaga, yandika amazina urutonde aruha Burugumesitiri
Ndahimana Gregoire kugirango Abatutsi basigaye bashakishe bazanwe kuri
Paruwasi.”
“Bamaze
kuhagera, padiri Athanase Seromba yatanze amabwiriza yo gutumiza imashini
yakoraga umuhanda ya Katelipirari isenya Kiliziya, iyisenyera hejuru y’Abatutsi
barenga ibihumbi bibiri bari bahungiyemo.”
Abari ku
isonga ku iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri iyi Paruwasi ya Nyange barimo
Padiri Seromba, Perefe Ndahimana na Fulgence Kayishema wari umugenzacyaha muri
Komine ya Kivumu.
Iyi mashini
yasenye Kiliziya ya Nyange yari itwawe na Athanase Nkinamubanzi.
Tariki ya 15
Mata 1994, Abatutsi biciwe mu rusengero rw’itorero rya Anglican ahitwa Ruhanga
ubu ni mu Karere ka Gasabo. Ku musozi wa Ruhanga n’imisozi yari ihakikije yari
ituyeho Abatutsi benshi maze Jenoside itangiye bahungira kuri uyu musozi
birwanaho bakoresheje amacumu n’amabuye.
Abana
n’abagore baje guhungishirizwa muri uru rusengero rwa Ruhanga, abagabo baguma
hanze birwanaho ariko interahamwe zaje gukomererwa no kubica bahuruza Abajandarume
baturuka Rwamagana bazana indege za kajugujugu zirabarasa, abarokotse bishwe
n’interahamwe zibatwikishije Lisanse harokoka mbarwa.
Muri uru
rusengero haguyemo umushumba warwo n’umuryango we ari umuhutu ariko azira
kurengera Abatutsi bamuhungiyeho.
Kuri iyi
tariki, Jenoside yakorewe Abatutsi yanibasiye abari bahungiye kuri Paruwasi
Gatulika ya Ntarama mu Karere ka Bugesera, nubwo bari babanje kwirwanaho byaje
kwanga kuko interahamwe zivanywe ahandi zaje gufasha iza Ntarama, maze Abatutsi
3,000 bicishwa za Grenade, imbunda n’intwaro gakondo. Gusa bake bacitse kuri
iyi kiliziya basanze abari bahungiye ku mashuri ya Cyugaro ariko nabo baricwa.
Mu Karere ka
Kamonyi ahitwa mu Cyiryamo cy’Inzovu, kuri iyi tariki Abatutsi barishwe, aho
bari bahungiye kuri Komine Taba. Gusa bishwe nyuma y’imbwirwaruhame yatangiwe
mu Cyiryamo cy’Inzovu na Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND mur’iyi Komine,
avuga ko umwanzi ari umututsi bagomba kumutanga kuko yacukuye ibyobo byo
gushyiramo abahutu.
Abatutsi
kandi biciwe i Gihara kuri Paruwasi mu Murenge wa Runda muri Kamonyi, ubwo
Jenoside yari imaze gukomera barahahungiye bakirwa n’umupadiri Leonard ukomoka
muri Espagne wanageragezaga kubagaburira. Abakozi be ntibabyishimiye kugeza
ubwo yabahaga amafaranga yo kubahahira ibyo kurya ntibabikore, umutwe
w’abicanyi muri Runda wari wariyise Abajepe waje kuza kwica Abatutsi bakabatema
bikomeye bagahita babapakira mu modoka bakabajyana mu kizenga cya Cyoganyoni
abandi bakaroha muri Nyabarongo.
Abagore
bapakirwaga imodoka bakajyanwa kujugunywa muri Nyabarongo ari bazima, bamwe
bakabanza gufatwa ku ngufu mu kazu kari ku kiraro cya Nyabarongo kuri Ruriba.
Mu Karere ka
Muhanga, Abatutsi barishwe muri Komine Nyabikenke, aho bari bahungiye kuri
Komine.
Tariki 15
Mata 1994 nibwo bishwe ari benshi, abagerageje guhunga biciwe nzira bahungira
Kabgayi abandi bajyanwa muri Nyabarongo ahitwa Budende. Uwari ku isonga mu
iyicwa ry’Abatutsi muri Nyabikenke ni Minisitiri w’Urubyiruko Nzabonimana
Calixtte na Burugumesitiri wa Komine Nyabikenke Kavaruganda Anathole na Muramu
wa Bagosora, Kamali Isaac.
Si aha gusa
Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuri iyi tariki ya 15 Mata 1994, kuko
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe henshi mu gihugu harimo kuri komine
ya Muhazi, Kitabi mu Murenge wa Kigali, Paruwasi Gaturika ya Nyarubuye ubu ni
muri Kirehe, Paruwasi Gatulika ya Muganza muri Nyaruguru ahahoze ari komine
Kivu n’ahandi hose mu gihugu Abatutsi barishwe.
Like This Post? Related Posts