Arikiyepisikopi
wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine
Cardinal Kambanda, yageze muri Cameroun aho ari kwitabira urugendo rwemewe rwa
Papa Leo XIV uri gusura icyo gihugu kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Mata 2026.
Papa Leo XIV yatangiriye urugendo rwe muri Afurika
ku wa 13 Mata 2026, arutangirira mu gihugu cya Algeria, aho yarusoje ku wa 14
Mata mbere yo gukomereza muri Cameroun.
Mu gihugu
cya Cameroun, Papa Leo XIV ategerejwe kwibanda ku nsanganyamatsiko zikomeye
zirimo,amahoro n’ubwiyunge ,kubana mu mahoro kw’abaturage ,iterambere
ry’urubyiruko iterambere ry’ imibereho
myiza (ubukungu, imibereho, roho n’umubiri)
Antoine
Cardinal Kambanda yagizwe Kardinali ku wa 28 Ugushyingo 2020 na Pope Francis.
Nyuma y’aho,
Vatican yamuhaye inshingano zikomeye zirimo: kuba umwe mu bagize Urwego
rushinzwe Ivugabutumwa no kuba mu Rwego rushinzwe Umuco n’Uburezi .
Ibi bituma
aba umwe mu bakardinali bahabwa inshingano zo guherekeza Papa mu ngendo nk’izi,
bitewe n’ubumenyi n’inshingano bafite bijyanye n’insanganyamatsiko z’uru
ruzinduko.
Muri uru
ruzinduko rwagutse rwa Pap Léon XIV Afurika biteganyijwe ko nava muri Cameroun
azajya muri Angola aho mu
biganiro azahagirira bizibanda ku iterambere ry’urubyiruko, iterambere rusange
ndetse n’ingaruka za ruswa n’amateka y’ubukoloni
Mu gihe muri Equatorial Guinea, azagaruka cyane ku
burezi, umuco n’uruhare rw’Itorero mu guteza imbere amahoro
Umubare
munini w’Abakardinali b’Abanyafurika bari mu baherekeje Papa muri uru
ruzinduko, bigaragaza ko Kiliziya Gatolika ikomeje guha agaciro Afurika.
Ubu Afurika
ifite abarenga 20% by’Abakirisitu Gatolika ku isi, ari na yo mpamvu Vatican
irushaho gushyira Abanyafurika mu myanya ikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Like This Post? Related Posts