Tariki ya 16
Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba
Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu
hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi ku munsi nk’uyu mu 1994.
Muri iyi
nyandiko hariyongeraho amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu
Kiliziya no mu nyubako zayo bwatangiye guhera tariki ya 15 Mata 1994 bugasozwa
ku wa 16 Mata 1994, ariko na bake bari barokotse bakomeje guhigwa no kwicwa.
Amateka ya
Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata
Nyuma
y’urupfu rw’uwari Perezida Habyarimana tariki ya 06/04/1994, tariki ya
07/4/1994 Abatutsi bari batuye i Nyamata batangiye guhungira ahantu
hatandukanye, bamwe muri bo bagerageje kurwana n’ibitero ariko baza kurushwa
imbaraga n’umwanzi. Abenshi muri bo bakaba barahungiye ku musozi wa Kayumba
uherereye hejuru ya Centre ya Nyamata.
Tariki ya 9
na 10 Mata 1994, Abatutsi bari i Kayumba bagerageje kwirwanaho basubizayo
ibitero by’Interahamwe ndetse bamwe muri abo bicanyi barahakomerekera, nyuma
baje kujya gutabaza abasirikare i Gako ko mu ishyamba rya Kayumba harimo
Inkotanyi, tariki ya 11 mu ma saa tatu nibwo haje ibitero by’Interahamwe
n’abasirikare bari baturutse i Gako baje muri za Bisi za ONATRACOM.
Barashe
Abatutsi bari i Kayumba, ababashije kurokoka bajya ku kibuga cyari ahahoze
Komini Kanzenze, bigeze mu ma saa cyenda uwari Burugumesitiri Gatanazi yaraje
abwira abo Batutsi ati ‘Mukure umwanda imbere ya komini, abandi bati ntidufite
aho tujya’, nawe ati ‘aho mujya hose barabica’.
Abapolisi
bahise babiraramo barabarasa, bose biruka bagana ku kiliziya. Bahageze basanze
ifunze, padiri w’umuzungu yanga kubakingurira, kuko yavugaga ko i Ririma
Abatutsi babiciye mu kigo cyabo, bamwe batangiye kurira urupangu rwo kwa padiri
bakagwamo imbere.
Bigeze nka saa
kumi nimwe nibwo padiri yakinguye kiliziya abantu barinjira. Ariko baje kuba
benshi biba ngombwa ko abagabo n’ abasore baharira abagore n’abana bajyamo
imbere bo baguma hanze. Abandi nabo baje kujya mu gipangu cyo kwa padiri aho
bita muri Centre Pastoral.
Tariki ya 12
abafite abana bahawe imiceri yo guteka, mu gihe bari bagiye kugaburira abana
nko mu ma saa yine haje igitero cy’Interahamwe cyamaze nk’iminota 30, batera za
grenades bararasa, bamwe barapfa abandi barakomereka, zirangije zihirika inkono
ziragenda.
Tariki ya 13
abantu barongeye barisuganya barateka, nabwo haje ikindi gitero cy’Interahamwe
baza nka saa sita, nacyo cyamaze iminota 30, nabwo bararasa abashumba bari
baragiye inka ahagana ku irimbi, batera za grenades ku kiliziya bamwe barapfa
abandi barakomereka, abari batarahisha na none inkono barazihirika. Kuri iyi
tariki ya 13 nibwo haje kandi Abatutsi bari bashorewe n’abasirikare babakuye i
Kanazi.
Tariki ya 14
nibwo haje abandi Batutsi bari baturutse Maranyundo, akaba ari bamwe mu bari
barokotse ku musozi wa Rebero. Iyi tariki ya 14 kandi nibwo abapadiri
b’abazungu bigendeye bava i Nyamata.
Tariki ya 15
Mata 1994, hari ku wa gatanu, haje igitero cyarimo abasirikare baturutse i
Gako, Interahamwe zari zambaye imyenda yazo y’ibitenge, n’abaturage bambaye
amashara kugira ngo babashe kwitandukanya n’abari bagiye kwicwa. Bamwe
baturutse mu muhanda wo munsi y’irimbi abandi baturuka ku muhanda wari ku
mashuri baragota.
Byari hafi
saa tanu z’amanywa, abasirikare barabanje bohereza amasasu, abagabo babanza
kwirwanaho batera amabuye, nyuma baje kunanirwa bihinda bajya mu kiriziya, baje
guteramo imyuka iryanana mu maso, bajugunyamo za grenades, bica n’umuryango
kuko abagabo bamwe bari bawufashe barwana n’abicanyi bashakaga kwinjira.
Nyuma
bavugije amafirimbi n’ ingoma, Interahamwe n’abandi baturage b’Abahutu
binjiramo n’imihoro n’impiri barica bageza saa kumi, hari kandi abagore
n’abakobwa b’Abahutukazi baje gucuza intumbi batwara imyambaro bagasaka
imirambo ngo barebe ko hari abafite amafaranga.
Tariki ya 16
Mata 1994, ubwicanyi bwakomejeje kuri Centre Pastoral, abicanyi bahageze saa
munani z’amanywa, abagabo barimo birwanyeho babatera ingeri z’imyase,
abasirikare n’Interahamwe babateyemo za grenades abenshi barapfa, nyuma baza
kwica umuryango mugari binjiramo, batemagura abarimo imbere batashye saa kumi
n’ebyiri. Tariki ya 16 kandi nibwo hishwe Abatutsi bari bahungiye mu babikira
muri Maternité yo kwa Soeur Agnes
Tariki ya 17
Mata 1994, Interahamwe zaragarutse zitanga itangazo ko abakirimo umwuka
basohoka ko amahoro yagarutse bagiye kubajyana iwabo, abakirimo umwuka
barasohotse babicaza mu kibuga barabahorahoza.
Iyi tariki
ya 17 kandi nibwo bari bazanye Caterpiral yo gucukura imyobo inyuma ya kiliziya
ahajugunywaga imibiri y’abishwe kuko yari itangiye kunuka, bamwe mu bateruraga
iyi mibiri bakaba barimo abagororwa bari bambaye imyenda y’Umukara.
Nyuma yo
guhorahoza abari aho nibwo bavuze ko abatarashiramo umwuka batazongera kubica,
ahubwo bazajya babajyana bakabajugunya muri ibyo byobo ari bazima kuko kujyana
imirambo bibavuna, bayiteruzaga ibiti kandi imyinshi ikaba yari yaraboze
itangiye kunuka igasigara kuri bya biti.
Ubu
Urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga 45 000 harimo abo biciwe mu
kiliziya no mu mbago zayo n’abandi bakuwe mu duce dutandukanye, turimo Mayange,
Rebero, Maranyundo, Kayumba, Kanazi, Murama, Mwogo n’ahandi.
Bamwe muri
ba ruharwa babigizemo uruhare ni Gasana Jauma (yari Su-Perefe wa Sous
Prefecture ya Kanazi), Gatanazi Bernard (yari Burugumesitiri wa Komini
Kanzenze) ; Karerangabo Vincent (yari Inspecteur w’amashuri) ; Bizimana Jean de
la Croix (yari directeur w’Ishuri rya Nyamata Catholique) ; Ngombwa Gervais
(yari umucuruzi) ; Janvier (yari umukozi wa Ministeri y’Imirimo ya Leta ubu aba
hanze niwe watanze Caterpiral yo gucukura ibyobo bajugunyagamo imibiri) ;
Ntambara (yari umupolisi wa Komini Kanzenze, yarafunguwe, avuga ko yishe
Abatutsi benshi nawe atazi umubare) ; Rwabidadi (yari umusirikare ubu afungiye
Ririma); Rwarakabije Bernard yari Interahamwe; Mugaga (yari Interahamwe ubu aba
muri Malawi), Pasteur Uwinkindi Jean; Nzarora Laurent (yari reservistre akaba
umwe mu bari bayoboye igitero cyaje ku kiliziya kuko yari yarahawe imbunda.
Yararekuwe), Wacawaseme (yatwaraga imodoka ya Komini), Niyibizi Cleophas (yari
Konseye wa Kanazi), Murangira Richard (yari umucuruzi), Pierre (yakoraga muri
Pharmacie Sodephar), Rwamwaga (yacuruzaga ibiziriko mu isoko).
– Iyicwa
ry’Abatutsi ku Mugonero i Karongi
Ku Mugonero
mu gihe cya Jenoside mu Kigo cy’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi hari
hubatse ibitaro, ishuri ryisumbuye ry’abafaromo n’itorero ryari rishamikiye
kuri iryo shuri.
Itorero
ryayoborwaga na Pasiteri Ntakirutimana Elizafani n’umuhungu we Ntakirutimana
Gerard akaba yari umuyobozi w’Ibitaro bya Mugonero. Benshi mu Batutsi
bahahungiye bari baturutse muri Komini ya Gishyita, Gisovu na Rwamatamu.
Abatutsi
batangiye kuhahungira guhera tariki ya 08/04/1994. Ku itariki ya 15/04/1994,
Pasiteri Ntakirutimana Elizefani yajyanye n’abajandarume bari bahacunze mu nama
kuri Perefegitura ya Kibuye bagarutse hafi saa moya z’ijoro (19h00’), bamwe mu
bajandarume batangiye kubwira Abatutsi ko bari mu nama yateguraga kubica ku
isabato itariki ya 16/04/1994.
Mu bo
babibwiye harimo n’abapasiteri b’Abatutsi, bahise bandikira ibaruwa Pasitori
Ntakirutimana bamusaba kurengera impunzi z’Abatutsi no kutamena amaraso ku
Isabato ndetse byashoboka akabisaba Burugumesitiri wa Komini Gishyita Sikubwabo
Charles kuko bakoranaga cyane ndetse na Se wa Burugumesitiri yari Pasiteri muri
iryo torero.
Mu ibaruwa
Ntakirutimana yabasubije yababwiye ko ntacyo yabikoraho kuko umwanzuro wo
kubica wari wamaze gufatwa kandi ko bagomba kwicwa ntakabuza.
Ku itariki
ya 16/04/1994 haje ibitero ariko Abatutsi bagerageza kwirwanaho kuva saa mbiri
kugeza hafi saa saba aribwo abicanyi bagiye gusaba ubufasha ku Kibuye. Baraje
bafite intwaro zikomeye cyane ari nabwo barushije imbaraga Abatutsi batangira
kwica abari mu Bitaro, mu rusengero no mu ishuri ry’abaforomo.
Muri ibyo
bitero harimo Perefe wa Kibuye Dr Kayishema Clement, Burugumesitiri Sikubwabo
Charles, Ntakirutimana Elizafani, Dr Ntakirutimana Gerard, umucuruzi Ruzindana
Obed n’abandi. Burugumesitiri Sikubwabo yinjiye mu rusengero asaba Abahutukazi
bashatswe n’Abatutsi gusohoka hanze aribwo hasohotse abagore babiri basiga
abana babo.
Ibitero
byarimo kandi abasirikare, abajandarume n’Interahamwe. Barinjiye ku munsi
w’isabato batangira kurasa mu Rusengero, bateramo na gerenade, Abatutsi benshi
barapfa abandi barakomereka. Bakomeje kwica n’abandi Batutsi bari bihishe mu
bitaro ndetse n’abari mu ishuri ry’abaforomo harimo n’abanyeshuri.
– Iyicwa
ry’Abatutsi muri Kiliziya Gatolika ya St Jean i Karongi
Kiliziya
Gatolika ya Kibuye na Home Saint Jean iyishamikiyeho hiciwe Abatutsi benshi
muri Jenoside. Hahungiye Abatutsi bagera ku 11 400 bari baturutse cyane cyane
mu zahoze ari Komini Gitesi, Mabanza, Gisovu na Gishyita.
Bahageze ku
wa kabiri tariki ya 12/04/1994 ari benshi cyane. Bigeze ku wa kane tariki
14/4/1994, inzara yatangiye kurembya abari muri Kiliziya aribwo Padiri Mukuru
wa Paruwasi ya Kibuye witwaga Senyenzi yagiye kureba Burugumesitiri wa Gitesi
witwaga Karara Augustin agamije kubasabira ubufasha n’uburinzi, ariko aramwangira.
Perefe
Kayishema Clément yandikiye ibaruwa Padiri Senyenzi na Burugumesitiri Karara
amutegeka kohereza Abatutsi bari kuri Kiliziya kurindirwa muri Stade ya Gatwaro
ngo kubera ko batari kubona abakomeza kubarindira kuri Kiliziya bonyine ariko
Padiri Senyenzi yarabyanze abasaba kuhaguma.
Mihigo
Juvénal wari Perezida w’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kibuye yaje kubwira
Umufurere bari inshuti witwaga Joachim Rugabagaba w’Umututsi wabanaga na Padiri
Senyenzi ko yahunga kubera umugambi wo kubica wategurwaga. Uyu mufurere koko
yarahunze, ariko Padiri Senyenzi amubwira ko atasiga intama nk’umushumba
watorewe kwitangira abandi.
Kuri Home
Saint Jean Abatutsi bari bahari bafashijwe cyane n’umuzungukazi w’Umubiligi
witwaga Emma wari umucungamutungo (Gerante) wa Home Saint Jean.
Uwo
muzungukazi yajyaga hanze y’ikigo akabazanira amakuru ayabwira Padiri Senyenzi
ko hategurwaga kubica. Uwo muzungukazi Interahamwe zaje kumugirira nabi
baramukubita, bamusenyera inzu, bamutwikira n’imodoka muri Home Saint Jean
kubera ko yafashaga Abatutsi. Ambasade y’u Bubiligi yifashishije MINUAR baza
kumutwara agenda ashavujwe cyane nibyo yabonye no gusiga impunzi zamuhungiyeho.
Tariki ya
12/04/1994, babafungiye amazi yavaga mu kigega cyari mu Kigo cya Gisirikare cya
Kibuye. Hakozwe inama nyinshi kuri Komini Gitesi zo gutegura kubica ziyobowe na
Burugumesitiri Karara Augustin, Rusezera Innocent, Kayihura Bernard n’abandi.
Ku wa
Gatandatu tariki 16/04/199, Interahamwe n’abandi baturage baje kubica, abagabo
n’abasore bari muri Kiliziya birwanyeho basubiza inyuma ibitero byarimo
Interahamwe hafi ijana. Bagiye gukora izindi nama bagaruka bukeye ku cyumweru
ku wa 17/04/1994 barimo abasirikare, abajandarume, abacungagereza n’Interahamwe
zari zaratojwe imbunda rwihishwa bari bitwaje imbunda, amagrenade, imipanga
n’ibindi byinshi.
Perefe wa
Perefegitura ya Kibuye Kayishema Clément ubwe yaje kuri Kilizya yitwaye abwira
abicanyi ko yahawe itegeko ryo kwica Abatutsi ndetse abasaba guhita batangira
kwica.
Ibitero
byatangiye kurasa amasasu hanze ya Kiliziya no muri Kiliziya abantu bamaze
kwihinda binjiramo. Ikigo cya Gisirikare cyari gituye hafi ku musozi wa Gatwaro
nabo batangiye kohereza amabombe menshi muri Kiliziya akabasangamo n’ubwo
yubakishije amabuye no kubohereza imyuka iryana mu maso.
Uwo munsi hishwe
Abatutsi benshi cyane barimo na Padiri Senyenzi Boniface warashwe n’abandi
benshi biciwe kuri Home Saint Jean. Umuyobozi w’Interahamwe witwaga Rukundo
Emmanuel yaje gutanga itegeko ryo kwinjira muri Kiliziya batangira gutema
abantu, kubasogota, kwica nabi abana batoya ari nako imirambo yari
igerekeranyije ndetse bamwe bari bakiri bazima bari munsi y’imirambo.
Abagore
n’abakobwa bafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa no kubacuza imyambaro yabo nyuma
yo kwicwa kimwe n’abagabo. Hari abana bapfiriye ku mabere y’ababyeyi babo bonka
imirambo. Interahamwe zashyizwe ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu kugira ngo
hatagira Abatutsi bazajya kunywa amazi ku manywa cyangwa ngo bahunge kuko
hakikijwe n’Ikiyaga cya Kivu usibye inzira igana kuri Kiliziya gusa.
Nyuma yaho
ubuyobozi n’imiryango itandukanye irimo Croix Rouge baje gutwara imirambo
ijyanwa mu byobo rusange byari byaracukuwe.
Hari
n’abandi bana 150 bakuye muri Home Saint Jean baje kwicirwa mu Bitaro bya
Kibuye ariko kubera ko abazungu bakoreraga Croix Rouge bari barababonye kandi
babizi bafashe abana b’abahutu bahungaga babashyira mu kigo bise “enfants du
monde” akaba aribo berekanaga kandi ba bana b’Abatutsi baramaze kwicwa.
– Iyicwa
ry’Abatutsi i Rukumberi
Rukumberi ni
imwe muri Segiteri zari zigize Komini Sake muri Perefegitura ya Kibungo. Kuba
uyu murenge ukikijwe n’ibiyaga bya Mugesera na Sake n’umugezi w’Akagera
byatumye byorohera Interahamwe kwica Abatutsi basaga 35 000 bari bahatuye,
Inkotanyi zirokora gusa abagera kuri 700 harimo abakomeretse cyane.
I Rukumberi
kwica Abatutsi byatangiye tariki ya 7/4/1994 mu gitondo muri Selire ya Ntovi.
Kubera ubwinshi bw’Abatutsi bari bahatuye babanje kwiharagaraho. Interahamwe
n’abapolisi ba komini barimo uwitwaga Butoyi, Ignace na Uwimana bari bitwaje
imbunda ariko ntibashoboye kuzicisha Abatutsi benshi kuri uwo munsi. Bishe ingo
ebyiri z’abarimu, urwa Nyiramuroli Elisabeth n’urwa Ntaganda Celestin wari
Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza cya Rwintashya.
Ku itariki
ya 8/4/1944, Interahamwe zaturutse kuri Komini Sake zifite ibikoresho gakondo,
abapolisi ba Komini Sake bayobowe na Burugumesitiri Ernest Rutayisire, Depite
Mutabaruka Sylvain bahuriye na Birindabagabo Jean Paul wari wazanye abasilikare
mu modoka ye bikusanyiriza ku rusengero rwa ADEPR ruri mu Rwintashya mu Murenge
wa Rukumberi ahari hahungiyemo Abatutsi biganjemo abayoboke ba ADEPR.
Muri urwo
rusengero bari binjiyemo birundanyije basengeshwa n’umupasiteri w’Umututsi
witwaga Yaramba, abicanyi babomoye urugi maze Birindabagabo wari n’umuyoboke
w’iryo dini ari naho yasengeraga afata imbunda atangiza ubwo bwicanyi arasira
Pasiteri Yaramba imbere ku ruhimbi. Abatutsi batangiye guterwamo amagrenades
ari nako abageragezaga kwiruka batemwaga n’Interahamwe nyinshi zari zarugose.
Icyo gitero cyaguyemo Abatutsi barenga 1800.
Ku itariki
ya 10/4/1994, Burugumesitiri wa Komini Sake Ernest Rutayisire, Depite
Mutabaruka Sylvain na Birindabagabo Jean Paul nk’uko bakomeje kuyobora
ubwicanyi muri Rukumberi bongeye kugaba igitero kinini muri Serile ya Ntovi.
Icyo gitero
banakizanyemo impunzi z’Abarundi zari mu nkambi yari kuri Komini Sake, bishe
Abatutsi benshi haba abicirwaga mu masaha n’ahandi hose bihishaga ariko
by’umwihariko icyo gitero cyageze mu rugo rw’uwitwa Ruhumuriza kihicira
Abatutsi benshi bari bahahungiye biganjemo abagore n’abandi b’intege nkeya
batashoboraga kwiruka. Urwo rugo rwonyine rwiciwemo Abatutsi barenga 200
biganjemo igitsina gore.
Ku itariki
11/4/1994, Mutabaruka, Rutayisire na Birindabagaho bagiye ku Kigo cya
Gisirikare cya Kibungo gusaba abasirikare bo gutera Rukumberi kuko bavugaga ngo
Abatutsi baho bivanze n’inyenzi ngo none bananiranye. Bahawe bisi zigera kuri
enye zuzuye abasikare n’ibikoresho byinshi nk’abagiye ku rugamba, nibwo
Rukumberi Abatutsi baho barashishijwe imbunda nini zinashingwa hasi zifite
ndetse n’izisenya amazu kuko hari nk’izarasaga amazu agashya.
Kuri iyo
tariki ya 11/4/1994 nibwo igitero cyageze kuri Chapelle y’umugabo wari umwarimu
witwaga Gasarasi Osée yarimo Abatutsi bari bahahungiye basenga, babatsindamo
baranayitwika. Muri icyo gitero hanagaragayemo uwitwa Twahirwa François uvuka i
Rukumberi wari Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Abakozi wari wagiye kugenzura
uko ubwicanyi burimo bukorwa.
Ku itariki
16/4/1944, Abatutsi muri Rukumberi bari banegekajwe n’ibitero bitasibaga umunsi
n’umwe, icyabaye uyu munsi cyari icyo gukubura nk’uko Depite Mutabaruka yaje
kubyigamba. Kuri iyi tariki ikiyaga cya Mugesera gihuza Sake, Mugesera na
Bicumbi cyari cyuzuye amato yambutsaga Interahamwe zivuye Mugesera, izivuye
muri Komini Bicumbi ngo zijye gutera ingabo mu bitugu izarimo kurimbura
Rukumberi, abambutse mu mazi bahereye mu bifunzo bavumbura abihishemo barazamuka
bahura n’ab’imusozi bahigaga mu masaka bica Abatutsi batagira ingano.
Uwo munsi
niwo Abatutsi benshi babuze uko babigenza benshi bahitamo kwiyahura mu mazi
ndetse n’ibyitwa intoro biba hagati mu rufunzo banga kwicwa nabi
bashinyaguriwe.
Kuri iyo
tariki kandi Abatutsi biganjemo abagore, abana n’abasaza bari bateraniye mu
rugo rw’Umututsi witwa Mushoza, igitero kiyobowe na Depite Mutabaruka
n’abasirikare cyarahateye kica abari barimo hafi ya bose kuko ku mbuga y’urugo
no mu nzu hari harunze imirambo myinshi y’abagore babaga banacujwe imyenda
n’abandi bagore b’Abahutukazi bagendaga mu bitero basahura ndetse bacuza
imirambo y’abagore bagenzi babo batwara ibitenge n’indi myenda babaga bambaye.
Nyuma y’icyo
gitero, Depite Mutabaruka Sylvain yateye intebe mu muhanda atumaho inzoga
aranywa yishimira ko ngo Rukumberi ayirangije. Iyi tariki yonyine ugereranyije
mu Murenge wa Rukumberi haba harishwe Abatutsi barenga ibihumbi 10 000.
Mu minsi
yakuriye hakomeje kujya haza ibitero byica Abatutsi bari babashije kurokoka,
ari nabwo batangiye kujya bakora icyo bise ngo ni uguhera ruhande, aho
bazengurukaga imirima y’amasaka bafite imihoro ku buryo hagati y’umuntu n’undi
nta mwanya ucamo bakagenda batema kugira ngo hatazagira na hamwe Umututsi
yihisha. I Rukumberi Abatutsi bagiye bagabwaho ibitero bitandukanye, bagiye
bicirwa mu nzu nk’ahitwa kwa Cyabatende Mariyana, kwa Nyagasaza n’ahandi
hatandukanye babaga biganjemo ab’intege nkeya batashoboye kwiruka, abagore,
abana, abatemwe babaga batapfuye bagashyirwa mu nzu zabaga zasigaye
zitarasenywa.
Batemye
amasaka, batema intoki Abatutsi bihishagamo, iyo ingabo za FPR-Inkotanyi
zitahagera ku itariki ya 5/5/1944 zari gusanga nta Mututsi usigaye i Rukumberi
kuko bamaze gutema izo ntoki n’amasaka bari bafashe gahunda yo gutwika n’urufunzo
Inkotanyi zibatesha batararutwika.
Bamwe mu ba
ruharwa barimbuye Rukumberi ni aba bakurikira: Assistant Bourgumestre Albert
yavukaga Jarama muri Sake, Bizimana André wari Inspecteur, Butoyi wari
umupolisi, Dorisi, Shoferi wa Ambulance ya Centre de Santé ya Rukoma, Gapfizi
wari umucuruzi, Gasirabo Twaha wari umucuruzi afite n’imodoka yatwaraga
Interahamwe aho zijya kwica hose, Habimana Edward wari umwalimu, Habyalimana
wari Responsable wa Serire Mugwato, Hadigi wari umusilikare: Ntiyigeze afatwa aba
muri Kimisagara-Nyabugogo, Harerimana Ezechiel wari Umwarimu, Hategekimana
Gaspard wari umucuruzi i Rubona ku isoko, Ignace wari Brigadier wa Komini Sake,
Isidoli: Shoferi wa Komini Sake, Kagorora wari umucuruzi, Kamanzi Stanislas
wari umwalimu, Kampayana Cyprien wari Konseye wa Sigiteri Sholi.
Uyu ni we
wasigariragaho Burugumesitiri mu gihe adahari, Rusatsi wari Umwarimu, Karegeya
Augustin wari Perezida w’interahamwe muri Komini Sake. Uyu aba muri USA, hari
n’umuntu uvuka Sake witwa Semuhungu wamubonye utuye muri USA, aho aba arahazi,
Kiruguya: Umurundi wayoboraga inkambi, Mabeyi Umuhungu wa Rulinda, Misago: wari
Visi Perezida w’Interahamwe muri Komini Sake aba muri Malawi, Mugabushaka
Innocent wari Percepteur wa Komine Sake, Munyankwiro wari Reserviste Mungabo,
Ngendahimana Jeremiah wari Responsable w’Ikigo cy’amashuri cya Rwintashya,
Nizeyimana Augustin wari umucuruzi n’imodoka ye yatwaraga Interahamwe mu
bitero: aba Malawi, Nkezabera wari umucuruzi, Nzabagumira wari umucuruzi,
Rurinda wari Responsable wa Serile Rukongi, Rutuku wayoboraga ibitero biturutse
muri Bicumbi biciye mu Kiyaga cya Mugesera, Rwabuzisoni Ladislas, inama
zaberaga iwe, Rwasibo wari umucuruzi, Shirimpaka wari umucuruzi Gafunzo,
Turatsinze: Shoferi wa Nizeyimana, Umugore witwaga Mariyamu, Uwimana wari
umupolosi wa Komini, Yeremiya wari Mwalimu. Yatorotse Gacaca.
– Iyicwa
ry’Abatutsi muri Rwamagana
Kwa Konseye
TURATSINZE François wa Kigabiro/Rwamagana, hiciwe Abatutsi benshi bari
bahahungiye yabijeje umutekano. Banahiciye abana bato benshi bamburwaga ba
nyina bakabajugunya mu musarani ari bazima bafatanije na Burugumesitiri
Bizimana Jean Baptiste wa Komini Rutonde. Mu Bitaro bya Rwamagana, hiciwemo
Abatutsi bari barwariyemo, abandi ari abarwaza n’abari bahahungiye baturutse mu
Mujyi wa Rwamagana.
Muri Groupe
Scolaire St Aloys, hiciwemo Abatutsi bari bahahungiye baturutse mu Mujyi wa
Rwamagana na za Nyarusange, Gishali na Mwurire bahazaga bahunga abicanyi bo mu
bice bari baturutsemo. Mu bari ku isonga y’ubwo bwicanyi harimo Nkundabakuru
alias Nkunda, Karorishoti wari Konseye wa Rwikubo, Munyambo n’abajandarume
baturukaga mu kigo cya Jandarumori cya Rwamagana.
Ku Kiyaga
cya Muhazi mu Murenge wa Muhazi i Rwamagana, naho hiciwe Abatutsi bagera ku 3
000. Interahamwe zabambitse ubusa, bagenda babakubita babatema ibitsi
by’amaguru kugeza babajugunye mu Kiyaga cya Muhazi. Ababyeyi bahekeshejwe abana
babo bakabarohana muri Muhazi kandi babizi ko batazi koga bagahita bapfa.
Harimo n’abo baziritseho amabuye kugira ngo bahite bamanuka hasi cyane mu mazi
ntibazigere bazamuka hejuru n’ubwo babaga bishwe.
Abahungiye
ku Musozi wo mu Bitaro bya Rutonde bahanganye n’Interahamwe kuva ku wa
12,13,14,15, kuko bari bahahuriye ari benshi baturutse ahatandukanye baza
kuneshwa ku wa 16/04/1994 barabica harokoka mbarwa. Interahamwe zari ku isonga
ni umupolisi witwa Mugwaneza, Habiyakare, Ruhatana, Sibomana, Rusatsi,
Ntihabose, Mudaheranwa, n’abandi.
Umusozo
Jenoside
yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki
ya 7 Mata 1994 mu gitondo, Abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hatandukanye mu
gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari
warateguwe na Leta.