Mu gihe isi
ihugiye ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwo hagati Amerika na Iran byashoye kuri Iran, Iyo muri Sudan
yo yinjiye mu mwaka wa kane aho
abaturage b’icyo gihugu basaba ko
yahagarara.
Iyi ntambara
hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’ingabo zidasanzwe wa Forces de Soutien Rapide
(RSF) imaze gutuma abantu barenga miliyoni 13 bava mu byabo, igihugu kikaba
gifatwa nk’icya mbere ku isi mu bibazo by’ubutabazi n’inzara.
Muri Kenya,
Abanyasudani bahahungiye bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu murwa mukuru Nairobi,
bafatanyije n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, basaba ihagarikwa
ry’iyi ntambara.
Umwe muri
bo, Nidal Musa, yagize ati:“Ndifuza ko imirwano ihagarara kugira ngo nsubire mu
rugo. Urugo rwanjye rurambabaza.”
Abigaragambyaga
bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bwa #KeepEyesOnSudan, bagaragaza
ububabare bw’abasivili bakomeje guhura n’ingaruka z’iyi ntambara.
Mu myaka ine
ishize iyi ntambara imaze guhitana Abantu
nibura 59,000 Abasaga 11,000 baburiwe irengero nk’uko Croix-Rouge ibivuga, Abagera
kuri 34 miliyoni bakeneye ubufasha bwihutirwa nk’uko Umuryango w;abibumbye
ubitangaza naho abana barenga 800,000 bashobora kwibasirwa n’imirire mibi
ikabije
Mu duce nka Darfour,
ibikorwa by’urugomo byakajije umurego, birimo ubwicanyi n’ihohoterwa rishingiye
ku gitsina.
Iyi ntambara
kandi yanateje inzara ikomeye, mu gihe n’indwara nka kolera zikomeje
gukwirakwira. Nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ribivuga,
ibigo nderabuzima bingana na 63% gusa ni byo bikiri gukora, igice cyangwa
byuzuye.
Ibihugu
bituranye nka Tchad byakiriye impunzi zirenga 900,000, aho umujyi wa Adré
ukomeje kwakira abahunga buri munsi.
Ibihugu nka
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango mpuzamahanga byagerageje gushaka
agahenge, ariko ntibyigeze bigerwaho, cyane cyane kubera izindi ntambara ziri
kwibandwaho.
Mu budage
habereye inama igamije gushaka inkunga no gushishikariza agahenge, nubwo
ubuyobozi bwa Soudan bwamaganye iyo nama.
Kuri ubu, Soudan
igabanyijemo ibice bibiri: harimo Leta ishyigikiwe n’ingabo, ifite icyicaro i Khartoum
n’Ubuyobozi bw’umutwe wa Forces de
soutien rapide (RSF) bugenzura Darfour n’ibindi bice
Nubwo hari
abantu hafi miliyoni 4 basubiye mu byabo mu 2025, baracyahura n’ibibazo
bikomeye birimo ibikorwaremezo byangiritse.
Like This Post? Related Posts