Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kwibutsa ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ko bugomba gufata ingamba zihutirwa zo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR, igaragaza ko gukomeza kuwihanganira bishobora kuvamo ibihano mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe ku wa 15 Mata 2026 n’Ambasaderi wungirije wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Tammy Bruce, ubwo Akanama k’Umutekano ka Loni kateranaga kaganira ku mutekano muke umaze igihe mu karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Mu ijambo rye, Tammy Bruce yashimangiye ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi zituma habaho kutizerana hagati y’ibihugu byo mu karere, cyane cyane u Rwanda na RDC. Yavuze ko RDC igomba kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yiyemeje, igatangira ibikorwa bifatika byo kurandura uyu mutwe byibuze mu bice igenzura.
Yagize ati: “Leta ya RDC igomba guhita isenya FDLR, cyane cyane mu duce igenzura. Gukemura iki kibazo ni ingenzi mu kugarura icyizere no guhagarika uruziga rw’intambara rumaze imyaka myinshi.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi wungirije mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura, yagaragaje impungenge zikomeye igihugu gifite kuri FDLR, ashimangira ko uyu mutwe ugizwe n’abafite amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko ugikomeje guteza umutekano muke.
Yavuze ko FDLR itagihagaritse gusa ibikorwa byayo bya gisirikare, ahubwo ikomeje no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, bityo ko kuyisenya ari intambwe ikomeye mu kubaka amahoro arambye.
Nubwo muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro arimo ingingo yo gusenya FDLR, hashize hafi umwaka nta bikorwa bifatika biragaragara. Ahubwo hari ibirego by’uko uyu mutwe wakomeje guhabwa ubufasha burimo intwaro n’ibindi bikoresho.
Ku ruhande rwa RDC, impamvu ikunze gutangwa ni uko abarwanyi ba FDLR bakorera mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, bityo ko bigorana kubageraho. Icyakora, Amerika yagaragaje ko hari ibice byinshi FDLR ikoreramo biri mu maboko ya Leta ya RDC, bityo ko idafite impamvu yo kudafata ingamba.
Tammy Bruce yasoje ashimangira ko Amerika yiteguye gukoresha inzira zose zishoboka zirimo n’ibihano, kugira ngo impande zose zibangamira inzira y’amahoro zibihanirwe.
Ibi byongera igitutu mpuzamahanga kuri RDC, mu gihe amahanga akomeje gusaba ibisubizo bifatika byagarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu, bumaze imyaka myinshi mu mvururu zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro n’inyungu zinyuranye.
Like This Post? Related Posts