• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yatsizwe n’iya Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa FERWAFA abizeza gukomeza gushyigikirwa.

Uyu mukino watangiye Saa Cyenda zuzuye imbere y’abafana batari bacye bari bawitabiriye ndetse n’abagize komite Nyobozi ya FERWAFA, utangirana guhuzagurika ku ikipe y’u Rwanda maze ku munota gatandatu ikipe y’igihugu ya Zambia ifungura amazamu ku gitego cyatsizwe na Precious Mwewa.

Iyi kipe y’u Rwanda iriguhatanira kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere yagerageje kunjira mu mukino ariko igorwa cyane na Zambia maze ku munota wa 19, abangavu b’u Rwanda batsindwa igitego cya kabiri cyatsizwe na Grace Phiri, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 yagerageje kwiminjiramo agafu ngo ishake uko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe ariko biranga umukino urangira ari 2-0 byongerera amahirwe ikipe y’igihugu ya Zambia yo kuzakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Nyuma y’uyu mukino Perezida wa w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice , yasanze ikipe mu rwambariro aganira n’bakinnyi aho yabijeje ko bazakomeza gushyigikirwa, kuko ari ku nshuro ya mbere bitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga, anabasaba gukomeza ubwitange n’imbaraga bagaragaje, by’umwihariko mu mukino wo kwishyura.

Iyi kipe ya Zambia iri gushata itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17 ku nshuro ya gatanu izakira iy’u Rwanda mu mukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha i Luska muri Zambia tariki 22 Mata 2026.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments