Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zakomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho, zigakoresha ibisasu biremereye na drones z’ubwiyahuzi, ibintu byateje impungenge ku mutekano w’abasivili.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuri uyu wa 20 Mata 2026 mu masaha ya mu gitondo, ingabo za Leta zagabye igitero cya drones z’ubwiyahuzi mu gace ka Mikenke gaherereye muri Komini Minembwe.
Yakomeje avuga ko ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice za mu gitondo (5:30), hongeye kugabwa igitero ku gace ka Mitimingi, muri teritwari ya Masisi, ahatuwe cyane n’abaturage, bikaviramo imitungo myinshi kwangirika ndetse n’abaturage benshi bagahunga.
Mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Mata 2026, izi ngabo kandi zagabye ibindi bitero bikomeye, zikoresha imbunda ziremereye na drones z’ubwiyahuzi mu duce twa Kalingi na Bidegu muri Minembwe, ndetse no muri Mitimingi no mu bice biyikikije.
Lawrence Kanyuka yavuze ko ibi bitero bigaragaza ko Leta ya Kinshasa ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge, anashimangira ko AFC/M23 yiteguye gukomeza kurinda abasivili no kwirwanaho.
Yagize ati: “Ibi ni ibikorwa byo kurenga ku gahenge bikorwa ku bushake na Leta ya Kinshasa. Tuzakomeza kurinda abaturage no gushyiraho uburyo bwo kubungabunga umutekano wabo.”
Ibi bitero bibaye mu gihe hari hashyizweho gahunda yo gutangiza ibikorwa by’urwego mpuzamahanga rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Mata 2026 mu Busuwisi, mu gihe impande zombi zari zikomeje ibiganiro by’amahoro byibanze ku korohereza ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka n’intambara.
Nubwo ibiganiro by’amahoro byari byatangiye ku wa 13 Mata, amakuru agaragaza ko ingabo za Leta ya RDC zakomeje ibikorwa bya gisirikare birimo gukoresha drones n’imbunda ziremereye mu bice bya Minembwe na Masisi.
AFC/M23 ivuga ko ibi bigaragaza ko Leta ya RDC ishyize imbere inzira y’intambara aho gushakira umuti ikibazo binyuze mu biganiro.
Like This Post? Related Posts