Tariki ya 20
Mata 2026 wari umunzi mubi ku batutsi bo mu Rwanda hose kuko guverinoma y’abatabazi yakomejeumugambi wayo
mubisha wo kurimbura Abatutsi aho barihose
hirya no hino mu gihugu .
1. Perezida
Theodor Sindikubwabo na Leta y’abicanyi bakomeje gukangurira Abahutu kurimbura
Abatutsi
Tariki ya
20/4/1994, Uwari perezida wa Leta y’abicanyi yagiye muri Komini Ndora na
Shyanda muri Gisagara akangurira Abahutu kurimbura Abatutsi. Kuri uwo munsi mu
mujyi wa Butare, perefe Nsabimana wari waraye yimitswe na Sindikubwabo
yakoresheje inama ya perefegitura, ikaba yari igamije gutegura uburyo Jenoside
yagombaga gukorwa muri perefegitura ya Butare.
2. Iyicwa
ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda mu mujyi wa Butare
Tariki ya
20/4/1994 nibwo Umwamikazi Rasalie Gicanda yishwe. Umwamikazi Rosalie Gicanda
yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo
cya (ESO) « École des Sous-Officiers”. Muri Jenoside,
Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel
Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma
cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na
major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Kapiteni
Nizeyimana yategetse abasirikari kwica umwamikazi Rosalie Gicanda. Mu baje mu
rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo
Liyetona Bizimana, bitaga “Rwatsi”, Liyetona Gakwerere, Corporal
Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka. Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga
harimo
Jean
Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na
Alphonse Sayidiya. Harimo kandi Uzamukunda Grace. Uyu yararashwe ariko
ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba
yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari nawe watanze amakuru ya nyayo
y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.
Kapiteni
Nizeyimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga
rwashyiriweho Urwanda, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.
Lt Colonel
Muvunyi yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka
15.
3. Abatutsi
biciwe kuri Kiliziya ya Mugombwa, Gisagara
Hagati ya
19-20/4/1994, kuri Kiliziya ya Mugombwa, mu Karere ka Gisagara, hari hahungiye
Abatutsi b’ibyari Amakomini ya Muganza na Kibayi, Nyaruhengeri, abari batuye ku
musozi wa Nyange hafi y’akagezi ka Kabogobogo. Padiri mukuru wayo, Titiano
PAGOLALO w’Umutaliyani yafungiranye Abatutsi mu Kiliziya, imiryango yose
ashyiraho ingufuri aha imfunguzo umucuruzi w’umwicanyi wo muri centre ya
Mugombwa witwaga BYIYINGOMA. Interahamwe n’abasilikare bahageze baciye
imiryango ya Kiliziya bakoresheje imbunda na grenade, bazana lisansi baratwika.
Kuri
paruwasi ya Mugombwa, haguye abatutsi bagera ku 26,700. Abayoboye ubwicanyi
muri ako gace ni NDAYAMBAJE Elie wari Burugumestri wa Komini Muganza,
SINGIRANKABO Viateur wari Konseye, RWAKARONKANO, BYIYINGOMA, BIGIRIMANA
Petero wari umuserire, MUKUNDIYE Yohani wari ukuriye Interahamwe, KABIRIGI
Antoine, HABIYAMBERE Céléstin, MBARUSHIMANA Emmanuel, MUNYANEZA Théobald
n’abandi. Hari inkambi y’impunzi z’abahutu b’abarundi mu Kagari ka Saga, nazo
zagize uruhare rugaragara mu kwica Abatutsi b’i Mugombwa.
Izo mpunzi
z’abarundi zakoze Jenoside, zafashwaga n’Umufurere w’Umubiligi witwaga Constant
Julius GOETSCHALCKX alias Stan wo mu Muryango w’Abafurere b’Urukundo (Freres de
la Charite) bo muri Groupe scolaire i Butare. Uyu mufurere yari inshuti ya
burugumesitiri NDAYAMBAJE na NYIRAMASUHUKO akaba yaranagiye muri TPIR mu mwaka
wa 2008 gutanga ubuhamya bwo kubashinjura. Furere Stan yagize uruhare mu
gufatanya n’abajejnosideri kwica impunzi z’abatutsi zari muri Kilizya ya
Mugombwa.
Muri
Nyakanga 1994, Frere Stan yavuye mu Rwanda, ajya i Kigoma muri Tanzania
ahashinga ishuri ry’impunzi z’abanyarwanda, akajya anaryakiriramo inshuti ze
z’abasilikare ba ex-FAR n’abanyanpolitiki barimo abakoze Jenoside. Raporo
y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa 99 Ugushyingo 2009
(S/2009/603) yagaragaje Frere Stan ko ari umwe mu bihaye Imana bakomeje gufasha
FDLR mu mugambi wayo wo guhungabanya u Rwanda.
Elie
NDAYAMBAJE yakatiwe igifungo cy’imyaka 47 y’igifungo n’urukiko mpuzamahanga
mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
4. Iyicwa
ry’Abatutsi, Busekanka, Umurenge wa Nkanka, Rusizi
Busekanka ni
ku kiyaga cya Kivu, ku cyambu kiva Nkanka kijya ku Nkombo no muri Repubulika
iharanira demokarasi ya Kongo. Haguye Abatutsi bishwe bahunga bajya muri
Zayire, abandi bakaba barabakuraga mu ngo zabo bakajya kubicira ku Kivu.
Aha hantu
nta bariyeri yari ihari, ahubwo interahamwe zo mu Kagali ka Kangazi, iyo
zabonaga Abatutsi bahunze zahitaga zivuza induru zikamanuka.
Ku
Busekanka, Abatutsi ba mbere bahiciwe kuwa 20/04/1994 kugeza mu mpera z’ukwezi
kwa gicurasi 1994. Interahamwe zaho zicaga Abatutsi n’ubugome bwinshi kuko hari
abo bahambiraga amaguru n’amaboko bakabajugunya mu Kivu, abandi bakabatema
amaguru bakanabakuramo amaso bakabata mu Kivu bakiri bazima ngo barebe uko
bapfa.
5. Abatutsi
biciwe RUTABO hiswe kuri CND, Umurenge wa KINAZI, Ruhango
Aho hantu
hari haracukuwe icyobo kinini cyane barohagamo
Abatutsi bamaze kwica ndetse hari n’abo barohagamo ari bazima. Iki cyobo
cyacukuwe hafi y’amashuri abanza ya Rutabo gicukujwe
n‘umwarimu wahigishaga witwaga NSABIMANA Jacques akaba yari
perezida wa CDR muri komine Ntongwe, akaba
yaravugaga ko ari icyobo by’ubwiherero.
Abatutsi biciwe
ku kibuga cy’ishuri bari baturutse muri komine Ntongwe, Mugina, mu Bugesera
n’ahandi. Nyuma yo kubica babajugunye mu cyobo
hamwe n’abandi biciwe kuri bariyeri zitandukanye no mu nkengero.
Icyobo bacyise CND ngo basange bene wabo b’inkotanyi. Bishwe
n’abajandarume, interahamwe n’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Nyagahama.
Bamwe mu
bicanyi babigizemo uruhare rukomeye barimo Burugumesitiri wa komine Ntongwe
KAGABO Charles na perezida wa CDR NSABIMANA Jacques n’abandi.
6. Abatutsi
biciwe kuri paruwasi gatorika ya Nyumba, Komine Gishamvu
I Gishamvu
hari Kiliziya ya Nyumba, seminari nkuru ya Nyakibanda na Komine Gishamvu na
superefegitura Busoro. Iyo komini niyo iyavukagamo Jean Kambanda wari
minisitiri w’intebe ya Leta y’abicanyi. Hahungiye Abatutsi baturutse muri
Komine Kigembe, Runyinya, Nyakizu, Rwamiko, Mubuga na Gishamvu baraswa
n’imbunda zari zishinze ku misozi yo hakurya ya Nyakibanda hagwa abari hagati
ya 25,000 na 30,000.
Abamamaye
muri ubwo bwicanyi ni KAMBANDA Pascal wari Burugumesitiri wa Komini Gishamvu,
SIMBARIKURE Assiel wari Superefe wa Busoro, NZAVUGEJO Pierre Céléstin wari
Assistant Medical ku kigo nderabuzima cya Busoro, KUBWIMANA Laurent wari
umwarimu muri Groupe Scolaire, muri Jenoside yagizwe Superefe kuri Perefegitura,
NSHIMIYIMANA Alexis yakomakaga ku Gisenyi, wari umukozi wa MINITRAPE,
IYAMUREMYE Vianney wacurishije udushoka twinshi adukwiza mu
baturage, GATABAZI Evariste wari umushoferi wa Komini, KUBWIMANA bitaga Cyuma
wari Konseye wa Gishamvu, NYAMWASA Joseph wari umupolisi wa Komini Gishamvu,
USHIZIMPUMU Jean wari konseye wa Segiteri Shori, NAMAHUNGU Martin wari umuzamu
ku iposita, MURARA Gabriel wari umuganga i Butare, abatwa bayobowe na TABARO
baturutse ku kibuye cya Shari, BARIRWANDA Marc wakoraga muri Banki ya Kigali na
murumuna we NDAYISENGA Samuel. SEKIMONYO yari afite imbunda yarashe Abatutsi
benshi.
Mu Iseminari
Nkuru ya Nyakibanda, hishwe abapadiri b’Abatutsi, abaseminari b’Abatutsi
n’impunzi z’Abatutsi zari zahahungiye. Mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi
harimo Padiri Tadeyo Rusingizandekwe, ukomoka I Kibeho, akaba yari umwarimu
muri seminari nkuru ya Nyakibanda.
7. Abatutsi
biciwe kuri ADEPR Shagasha, Gihundwe
ADEPR
Shagasha, rwari urusengero rw’Abarokore kandi
rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n’Abatutsi benshi
akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye; Abatutsi bahungiye hano ni
Abana n’Abagore kuko Abagabo iyo bahagera bari kwicwa.
Muri uru
rusengero hahungiyemo Abagore n’Abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye
kuhahungira guhera taliki ya 11/04/1994 Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa
amazu; muri uru rusengero nubwo hahungiyemo Abagore n’Abana. Kuwa 20/04/1994
nibwo haje igitero simusiga, iki gitero cyaje n’imodoka kivuye kwica ku Nkanka
bakaba baraje banazanye Essance yo kubatwikira munzu kubwa amahirwe irameneka
batabatwitse.
Jenoside
yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki
ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hatandukanye mu
gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari
warateguwe na Leta.