• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Kuri uyu wa mbere  Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yakiriye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ouagadougou, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uri no ku buyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe

Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bwo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no gukomeza ubufatanye mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umugabane, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’iterambere.

Ibrahim Traoré, uyoboye umuryango w’ibihugu byo muri Sahel  (AES), yakiriye mugenzi we mu rwego rwo kuganira ku bufatanye hagati y’uyu muryango n’indi miryango ya Afurika.

Ibihugu bigize AES bikomeje gushyira imbere ubufatanye mu kurwanya iterabwoba no guteza imbere ubukungu bw’akarere ka Sahel.

Biteganyijwe ko aba bayobozi bombi bagirana ibiganiro byibanda k’umutekano mu karere ka Sahel ,Ubufatanye mu rwego rwa politiki n’ubukungu  ndetse no gushimangira ubumwe bwa Afurika

Uru ruzinduko rwa Évariste Ndayishimiye rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushyira hamwe ibihugu bya Afurika mu guhangana n’ibibazo bihuriweho.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rushobora gutanga icyizere ku mubano hagati y’ibihugu bya Sahel n’ibindi bihugu bya Afurika, cyane cyane mu gihe hari ibibazo by’umutekano n’imiyoborere bikomeje kugaragara muri aka karere.

Uru ruzinduko kandi rugaragaza uruhare Umunyaryango w’ubumwe bw’Afurika  rwiyongera mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments