Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kidateganya gukoresha intwaro za kirimbuzi mu ntambara gifitanye na Iran, ashimangira ko igisirikare cya Amerika cyamaze kugera ku ntego zacyo hifashishijwe imirwano isanzwe.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yabajijwe niba hari amahirwe y’uko Amerika yakoresha izo ntwaro zikomeye cyane.
Mu gusubiza, Trump yavuze ko icyo gitekerezo kidafite ishingiro, akavuga ko ari “ubucucu” gutekereza gukoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe ibisirikare byabo byamaze gutsinda hadakoreshejwe izo ntwaro.
Yagize ati:“Ni iki cyatuma nkoresha intwaro za kirimbuzi? Mu gihe twageze ku ntsinzi ikomeye dukoresheje imbaraga zisanzwe z’igisirikare, nta mpamvu yo kujya mu buryo bukabije kurushaho.”
Trump yongeyeho ko intwaro za kirimbuzi zidakwiriye gukoreshwa n’igihugu icyo ari cyo cyose, kubera ubukana bwazo n’ingaruka zikomeye zigira ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.
Yashimangiye kandi ko impamvu nyamukuru y’ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri Iran ari ukubuza icyo gihugu gutunga cyangwa gukora intwaro za kirimbuzi, avuga ko ari ikibazo cy’umutekano w’isi yose.
Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu bike cyane ni byo byemerewe cyangwa bizwi ko bifite intwaro za kirimbuzi, kandi amategeko mpuzamahanga akomeje gushishikariza ibihugu kudakwirakwiza izo ntwaro.
Amateka agaragaza ko intwaro za kirimbuzi ziheruka gukoreshwa mu ntambara mu gihe cy'intambara ya II, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zazikoresheje mu Buyapani mu 1945, mu bitero byahitanye abantu benshi cyane ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku buzima n’ibidukikije kugeza n’ubu.
Like This Post? Related Posts