Minisitiri
w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yigaramye amakuru avuga ko
igihugu cye kiri mu mugambi na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wo
kugaba ibitero ku Rwanda.
Ibi
yabitangaje kuri uyu wa 24 Mata 2026, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X,
aho yasubizaga uwari abajije niba koko u Bubiligi buri gufatanya n’u Burundi mu
mugambi wo gutera u Rwanda avuga ko aya makuru ari ibinyoma ndetse nta shingiro
afite.
Prevot
yagize ati “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro na rito bifite. Nta na
rimwe hoherejwe intwaro ziva mu Bubiligi zijya mu Burundi.”
Yavuze ko
atari ubwa mbere ibi bivuzwe ko u Bubiligi bufasha u Burundi mu mugambi wo
kugaba ibitero i Kigali.
Yagize ati “
Biteye agahinda kuba ubu bwoko bw’amakuru y’ibinyoma atari mashya akoreshwa
cyane n’abashaka gukongeza amakimbirane, yaba hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda
cyangwa mu karere muri rusange no guca intege ingufu zishyirwa mu biganiro
n’ubwiyunge. Ngira ngo rero mube maso ntimugwe muri uwo mutego.”
Yakomeje
avuga ko u Bubiligi buhagaze ku kuba nta gisubizo cya gisirikare cyakemura
ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko inzira yonyine ishoboka
kandi irambye ari iya politiki, ishingiye ku biganiro no kugera ku mahoro
y’igihe kirekire.
Ibi bije
nyuma y’uko hashize iminsi havugwa amakuru y’uko u Bubiligi bumaze igihe
bufasha u Burundi mu kubuha intwaro, buzifashisha mu mugambi wo gutera u
Rwanda.
Amakuru
avuga ko ubwoko bw’intwaro u Bubiligi buri guha u Burundi harimo za drone
zigera ku bihumbi 5 ndetse n’imbunda zirimo iziremereye.
Bivugwa
kandi ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zibarirwa mu 50,000 zigomba
kwifashishwa muri uriya mugambi.
Ni kenshi
Perezida Ndayishimiye yakunze kwigamba ko azatera u Rwanda aho mu kiganiro
yigeze guha BBC yavuze ko gutera u Rwanda aciye mu Kirundo atari kure avuga ko
u Rwanda rutamurusha igisirikare gikomeye.
Umwuka utari
mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe nyuma y’uko Ndayishimiye
yashinje u Rwanda gushaka gutera igihugu cye binyuze mu mutwe wa RED Tabara
urwanya ubutegetsi bwe.
Ibi birego u
Rwanda rwabyamaganiye kure inshuro nyinshi ruvuga ko bidafite ishingiro ndetse
ko nta na rimwe rwigeze rugira umugambi wo kugaba igitero ku gihugu icyo ari
cyo cyose.
Like This Post? Related Posts