Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ibibazo by’imiyoborere n’umutekano, umutwe wa AFC/M23 uravuga ko uri mu murongo udasubira inyuma wo kuvugurura no kongera kubaka imiyoborere y’Igihugu, binyuze mu gutegura abayobozi bashya.
Ibi byagaragariye mu gusoza amahugurwa y’icyiciro cya mbere cyiswe INTAKE001 " Uongozi Bora" (bisobanuye imiyoborere myiza), aho abantu 395 bategurirwa imirimo ya politiki n’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze bahawe impamyabumenyi, biteguye gutangira inshingano mu bice bagenzurwa na AFC/M23.
Aya mahugurwa agamije gutegura abayobozi bafite icyerekezo gishya, kirimo guca ukubiri n’imikorere mibi irimo ruswa no kunyereza umutungo, kugarura ububasha bw’Igihugu, guteza imbere ubumwe n’imibanire myiza y’abaturage, ndetse no kurandura ingeso mbi bavuga ko zimaze igihe zisenya RDC.
Ibirori byo gusoza aya mahugurwa byabaye ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, bibera mu kigo cy’amahugurwa cya Kanombe giherereye mu gace ka Rutshuru.
Ni ibirori byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC, Sultani Makenga, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho Benjamin Mbonimpa, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Bahati Musanga Erasto, ndetse n’abandi bayobozi n’abasirikare bakuru.
Umugaba Mukuru wa ARC Gen. Sultani Makenga, yashimangiye ko aba bayobozi bashya bagomba guhita bashyira mu bikorwa ibyo bize, bagakorera abaturage mu buryo bugaragara. Yavuze ko ari intambwe ikomeye iganisha ku “kubohora no kongera kubaka Igihugu mu buryo burambye.”
Yagize ati:"Igihe cyo gutanga amasezerano cyarangiye, ubu ni igihe cy’ibikorwa bifatika bigirira abaturage akamaro."
Abasoje aya mahugurwa na bo bagaragaje ko biteguye gutangira inshingano zabo, biyemeza kuzashyira imbere inyungu z’abaturage no guteza imbere ingengabitekerezo y’impinduka bavuga ko izafasha RDC kugera ku miyoborere myiza.
Nubwo AFC/M23 igaragaza ibi nk’intambwe ikomeye mu kubaka ubuyobozi bushya, ibi bikorwa bikomeje gukurikirwa n’impaka ku ruhare rw’uyu mutwe mu miyoborere n’umutekano w’Uburasirazuba bwa Congo, aho ibikorwa byawo bigaragaza ko usa n'uwaze gushinga igihugu mu kindi.
Like This Post? Related Posts