Perezida
Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Xu Hui, Umuyobozi w’Ikigo
cy’ishoramari cyo mu Bushinwa cya Rich Resource International Investments
(RRII) akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding.
Perezida
Kagame yakiriye iri tsinda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mata 2026 nk’uko
byatangajwe n’ibiro bya perezida, Village Urugwiro.
Itangazo
rigira riti “Bagiranye ibiganiro ku nzego zitandukanye zishobora gushorwamo
imari, zirimo umushinga wo kubaka mu Rwanda uruganda ruteranya imodoka
zikoresha amashanyarazi (EVs). Ibi bijyanye n’intego z’u Rwanda zo guteza
imbere inganda n’ingendo zidakoresha ibinyabiziga bihumanya ikirere”.
Rich
Resource International Investments (RRII) ni ikigo cy’ishoramari cyo mu
Bushinwa gikora mu nzego zitandukanye zirimo imari, ubucuruzi bw’ibyuma,
amabuye y’agaciro, ndetse n’ubwikorezi.
Chery
Holding Group ni ikigo cy’ishoramari kinini cyo mu Bushinwa kikaba kizwi
cyane mu rwego rw’inganda zikora imodoka aho cyatangiye gukora mu 1997, ariko
kiza kuvugururwa mu 2010 kiba ikigo kigari cy’ishoramari.
Ku wa 12
Mata 2026, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Chery Holding Group,
bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) agena uburyo bwo gukorana mu
bijyanye n’ingendo zikoresha amashanyarazi, ingufu zitangiza ikirere, ubuhinzi,
n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Ibi
bishimangira gahunda ya leta y’u Rwanda yo kugabanya imodoka zitumizwa
hanze zidakoresha amashanyarazi.
Ku wa 14
Mata 2026 Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabye ibigo bya Leta ko mu modoka nshya
bizagura, hagomba kubamo nibura 30% zikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya
ibyo kwishingikiriza kuri lisansi na mazutu, no kugabanya imyuka ihumanya
u Rwanda rwohereza mu kirere.
Iki cyemezo
kigamije gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku
rugero rwa 38% kugeza mu 2030. Ibinyabiziga bibarirwa ko byohereza mu kirere
12% by’imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.
Kuri uyu wa
23 Mata 2026 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean
de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye
guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, abantu bakayoboka izikoresha
amashanyarazi.
Muri Mutarama 2025 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali.