• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Israel na Lebanon byumvikanye kongera igihe cy’agahenge kari hagati yabyo, kakaba kashyizwe ku byumweru bitatu.

Ibi byemejwe nyuma y’inama yahuje abahagarariye impande zombi yabereye muri White House, aho Amerika yakomeje kugaragara nk’umuhuza w’ingenzi mu gushaka amahoro hagati y’ibi bihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko ibiganiro byagenze neza cyane, agaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza gukorana na Lebanon mu kurwanya umutwe wa Hezbollah, usanzwe ushinjwa guteza umutekano muke muri aka karere.

Yagize ati: “Agahenge kari hagati ya Israel na Lebanon kongeweho ibyumweru bitatu.”

Agahenge kari gasanzweho kemejwe ku wa 16 Mata 2026, kari kagenewe kumara iminsi 10, ariko kari kegereje kurangira. Kwongerwa k’igihe k’ibyumweru bitatu biteganyijwe gutuma ibiganiro bya dipolomasi bikomeza, hagamijwe gushaka umuti urambye w’amakimbirane hagati y’impande zombi.

Mu masezerano mashya, impande zombi zemeranyije ku ngingo z’ingenzi zirimo:

  • Israel yemerewe gukomeza gufata ingamba zose za gisirikare igihe ibona ishobora kugabwaho igitero.
  • Lebanon isabwa gukumira ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta, by’umwihariko Hezbollah.
  • Inzego z’umutekano za Lebanon ni zo zahawe inshingano zonyine zo gucunga umutekano w’igihugu.

Israel na Lebanon byombi byasabye Amerika gukomeza kuba umuhuza mu biganiro bikomeje, hagamijwe gukemura ibibazo byose bisigaye no kugera ku mahoro arambye.

Trump kandi yavuze ko hari gutekerezwa inama ishobora guhuza abayobozi bakuru b’ibihugu byombi muri Amerika, nubwo itariki yayo itaratangazwa.

Israel na Lebanon ntibifitanye umubano wa dipolomasi, kandi ibiganiro bya nyuma byo ku rwego rwo hejuru byabaye hagati yabyo byari mu 1993. Ibi bituma aka gahenge gafatwa nk’intambwe y’ingenzi, nubwo hakiri inzitizi nyinshi mu rugendo rugana ku mahoro arambye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments