Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gusabira Munyenyezi Béatrice igihano cy’igifungo cya burundu, busaba ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kidahinduka.
Mu
iburanisha, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi
badakwiye kwizerwa, buvuga ko bamwe muri bo bagaragaje kubogama cyangwa
kutavuga ukuri.
By’umwihariko,
bwavuze ku mutangabuhamya Marcelline Mukantegeye, buvuga ko yaje guhakana ibyo
umuvandimwe we yari yaravuze ashinja Munyenyezi, kandi ko bishobora kuba
byaratewe n’igitutu cy’umuryango.
Ubushinjacyaha
bwagaragaje kandi ko ubuhamya bw’undi mutangabuhamya, Hussein Minani, budahuye
n’ukuri kuko ibikorwa yavuze atari ahari igihe byabereye.
Mu gihe
cy’iburanisha, umwe mu banyamategeko bunganira Munyenyezi, Me Félicien Gashema,
yabajije uko Minani yahamijwe ibyaha byabereye aho ubushinjacyaha buvuga ko
atari ahari.
Umucamanza
yahise atangaza ko icyo kibazo kizasuzumwa n’urukiko mu mwanzuro
warwo.Ubushinjacyaha bwagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abandi batangabuhamya,
burimo Pelagie Dusabe, buvuga ko bushimangira uruhare rwa Munyenyezi mu byaha
bya Jenoside.
Bwanavuze ko
hari ukudahuza mu buhamya bw’umwarimu Ntasoni Janvier ku bijyanye n’amashuri
Munyenyezi yize muri CEFOTEC.
Ikindi,
ubushinjacyaha bwagaragaje ko Munyenyezi yigeze gutanga ubuhamya mu rukiko rwa
Arusha ku rubanza rw’umugabo we, Arsène Shalom Ntahobari, aho yavuze ko atazi
ibyabereye kuri bariyeri ya hoteli Ihuriro, nyamara hakaba hariciwe abatutsi
benshi.
Ubushinjacyaha
busaba kwemeza ko ubujurire bwa Munyenyezi nta shingiro bufite ndetse no
Gushimangira igihano cy’igifungo cya burundu cyatanzwe mbere.
Ku rundi
ruhande, Munyenyezi Béatrice akomeje gusaba kugirwa umwere, avuga ko atakoze
ibyaha ashinjwa.
Inteko
y’abacamanza yatangaje ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa muri Nyakanga 2026.
Uyu mwanzuro uzagena niba igihano cyafashwe mbere kizagumaho cyangwa niba hari
impinduka zizaba mu rubanza.
Like This Post? Related Posts