Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyagabye ibitero bya bombe kuri Kaminuza Eben-Ezer (UEMI) y’I Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuwa wa Gatatu tariki 22 Mata 2026.
Amakuru aturuka aharashwe, avuga ko ibitero bishya bya drones za FARDC byibasiye inyubako za Kaminuza ya
Eben-Ezer ya Minembwe (UEMI), iya Radio Ngoma ya Amani n’iya banki yo kuguza no
kugurizanya.
Inkuru dukesha Kivu Morning
Post ivuga ko drones za FARDC zateye aho hantu inshuro ebyiri mu ijoro ryo kuwa
Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane ushize. Aha ni muri metero nk’ijana n’izindi uvuye ku Kibuga cy’indege cya Minembwe.
Amakuru akomeza avuga ko
hangiritse ibintu byinshi nubwo abakozi b’aho hantu babashije kurokoka.
Ibi bikaba bivugwa nyuma
y’iminsi micye gusa hashyizwe umukono ku masezerano agamije gushyira mu bikorwa
ihagarikwa ry’imirwano mu biganiro byabereye mu Busuwisi.
Agace ka Minembwe gaherereye
mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi kamaze kumenyera gusukwaho amabombe bya
hato na hato mu bitero bya drones by’Igisirikare cya Congo (FARDC).