• Amakuru / MU-RWANDA

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 2 bacuruza bakanaranguza ikiyobyabwenge cy'urumogi.

?Aba bafashwe tariki  ya Tariki ya 23/04/25, ni BAGIRAYUBUSA Marie Rosalie 43Yrs na TUYISHIMIRE Ramadan (34Yrs), bafashwe bafite urumogi ibiro 2 na Boules 250 z'urumogi, bafatiwe mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga Akagari ka Kigabiro,Umudugudu wa Karwiru

?Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yasobanuye ko  bakimara gufatwa uyu  Bagirayubusa Yemeye ko ruriya urumogi ari urwe naho uyu Tuyishimire we akaba ari umukomisiyoneri umushakira abakiriya akamuhemba.

?Aba bacuruzi b'urumogi bafashwe nyuma yaho abaturage batanze amakuru ko uyu mugore acuruza urumogi Kandi amaze igihe kirekire, abapolisi bamufatiye mucyuho afite uru urumogi arushyiriye abakiriya yari yarangiwe n'uriya mukomisiyoneri wari buhembwe amafaranga ibihumbi bine.

Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutunga ngo iperereza rikomeze  


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments