Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa mu Mujyi wa Chantilly aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku miyoborere n’izindi ngeri zose z’iterambere, World Policy Conference (WPC), ahaganirirwamo uburyo buboneye bw’imibereho idaheza kandi yisangwamo na buri gihugu ku Isi.
Umukuru w’Igihugu
yitabiriye iyi nama ya 18 hamwe n’abandi bayobozi batandukanye ku Isi.
Azahuriramo kandi n’umuyobozi wa WPC unayobora Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe
guteza imbere imibanire mpuzamahanga, Ifri, Thierry de Montbrial.
WPC ni inama mpuzamahanga ihuza abantu b’ingeri zinyuranye
baturutse ku Isi, bakaganira ku ngingo zishingiye ku guteza imbere imikoranire
itabogamye, ishingiye ku bwubahane hagati y’ibihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Thierry de
Montbrial baraza guhurira mu musangiro, ahari butangirwe ibiganiro binyuranye
birimo imiterere y’imikoranire mpuzamahanga hagati y’ibihugu muri iki gihe,
uruhare rwa politiki mpuzamahanga ndetse n’izindi ngingo zireba Afurika.
WPC yashinzwe mu 2008 igamije guteza imbere imiyoborere myiza ku
Isi, gusuzuma no kuganira ku bisubizo biboneye ku bibazo byo mu karere na
mpuzamamahanga, ku buryo bwo kubaka icyizere n’ubworoherane.
Mu bayobozi bandi bategerejwe muri iyi nama harimo Perezida
Emmanuel Macron w’u Bufaransa, uza kugeza ijambo ku bayitabiriye.
Abandi ni Perezida wa Sena y’u Bufaransa, Gérard Larcher; Perezida wa Serbia, Aleksandar Vu?i?; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu, Nabil Fahmy; Umujyanama mu bya dipolomasi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Anwar Gargash; Perezida wa Institut du Monde Arabe, Anne-Claire Legendre; Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné; uwashinze ikigo cy’ishoramari cyo mu Bufaransa, Ardian, Dominique Senequier n’abandi.