Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, ategerejwe i Islamabad kuri uyu wa 24 Mata 2026, ibyitezwe ko ibiganiro hagati yabo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo guhagarika intambara bishobora gusubukurwa.
Itangazamakuru rya
Iran, ryavuze ko Araqchi asura Pakistan, Oman n’u Burusiya. Icyakora ntihavuzwe
iby’uko ashobora kugirana ibiganiro na Leta Zunze Zunze Ubumwe za Amerika nubwo
benshi babyiteze.
Abayobozi bo muri Pakistan babwiye Reuters ko uruzinduko rwa
Araqchi rushobora gutuma hasubukurwa ibiganiro byo guhagarika intambara.
Umwe mu bayobozi ba Pakistan yagize ati “Azatubwira amabwiriza
afite nagera aha. Ibindi bihari ni ibivugwa biri aho gusa.”
Nubwo ntacyo Amerika iravuga kuri uru ruzinduko, Minisitiri
w’Intambara wa Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko umupira usigariye ku ruhande
rwa Iran, ndetse ubu ifite amahirwe yo kugirana na Amerika amasezerano
adasanzwe.
Ibiganiro bya Amerika na Iran byari byitezwe ku wa 21 Mata 2026,
ariko ntibyaba. Amerika yagaragazaga ko yiteguye ariko Iran yo ikemeza ko
itarafata icyemezo kuko yabonye Amerika idakomeje.
Perezida Trump aherutse kongera igihe agahenge ko kutarasa kuri
Iran kari kamaze ibyumweru bibiri kazamara, agaragaza ko ategereje ko Iran yemera
ibiganiro.
Ni mu gihe ku rundi ruhande na bwo Israel na Liban byongereye
agahenge kazamara ibyumweru bitatu mu biganiro byahuje impande zombi zihuriye
muri Amerika. Iran igaragaza ko uko ibintu bimeze muri Liban byo bizashingiraho
mu kuganira na Amerika.
Israel yatanye mu mitwe n’Umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri
Liban mu ntangiriro za Werurwe 2026.
Icyo gihe uyu mutwe warashe kuri Israel uvuga ko uri guhorera
Ali Khamenei wari wishwe mu bitero bya mbere byagabwe muri Iran.
Trump yavuze ko nta kwihutira amasezerano kuko ashaka ko
azasinywa azaba ari aya burundu, agaragaza ko Amerika ifite ijambo rikomeye ku
muyoboro wa Hormuz ukomeje gutuma ubukungu bw’ibihugu buhungabana, kubera ko
wafunzwe na Iran kandi unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% bikoreshwa
ku Isi.
Amerika yabuze uko igira na yo ikumira ubwato bwinjira n’ubuva
muri Iran bukoresheje iyi nzira, kuburyo ubwato 34 bwa Iran bwasubijwe inyuma.