Umuyobozi
w’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo (MONUSCO), James Swan, yageze i Goma kuri uyu wa Gatanu
tariki ya 24 Mata 2026, mu ruzinduko rwe rwa mbere akoreye mu burasirazuba
bw’igihugu kuva yatangira inshingano ze.
Uru
ruzinduko ruje mu gihe aka gace kagizwe n’umujyi wa Goma kari mu maboko
y’umutwe wa AFC/M23, kandi rufatwa nk’intambwe igamije gushyigikira ishyirwa mu
bikorwa ry’agahenge no guteza imbere inzira y’amahoro.
Mbere yo
kugera i Goma, Swan yari amaze gusura uduce twa Beni, Eringeti, Bunia na Fataki,
aho yaganiriye n’abayobozi n’abakozi ba MONUSCO ku bibazo by’umutekano n’uburyo
bwo kubikemura.
Akimara
kugera i Goma, Swan yavuze ko uru ruzinduko rugamije guhura n’abakozi ba
MONUSCO, kumva isesengura ryabo, no kuganira n’ubuyobozi buriho ku butaka,
hagamijwe kureba uko inshingano z’uyu muryango zakomeza gushyirwa mu bikorwa
neza.
Ati: “Naje
guhura n’abakozi bacu, kumva isesengura ryabo, kuganira n’ubuyobozi buyoboye
hano, no gusuzuma uko MONUSCO yakomeza inshingano zayo zo gushyira mu bikorwa
imyanzuro ya Loni nimero 2773 (2025) na 2808 (2025).”
Uru
ruzinduko ruje rukurikira ibiganiro biherutse kubera i Montreux mu Busuwisi
byahuje Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwa gahunda ya Doha, byari
bigamije gushaka umuti urambye w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu butumwa
bwe, Swan yashimye intambwe zimaze guterwa muri ibyo biganiro, cyane cyane ku
bijyanye n’ubufasha bwihutirwa bw’ikiremwamuntu no kurinda abaturage, anasaba
impande zose gukomeza kwiyemeza kugera ku masezerano ya nyuma.
Yanasobanuye
ko gukurikirana agahenge bisaba kubahiriza ibintu by’ingenzi birimo guhagarika
ikoreshwa rya drone z’intambara, kudakoma mu nkokora imiyoboro ya GPS,
kwemerera MONUSCO kugenda no gukorera mu bwisanzure, no gukoresha neza ibibuga
by’indege n’ikirere.
Yagize ati:
“Turateganya ko uru ruzinduko ruzafasha kongera imbaraga mu kugabanya imirwano,
guha icyizere abaturage no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kugira
ngo habe amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.”
Uyu muyobozi
wa MONUSCO atangiye izi nshingano nyuma y’uko Inama y’Umutekano ya Loni
yongereye manda y’uyu muryango kugeza ku wa 20 Ukuboza 2026, ishingiye ku
mwanzuro wa 2808, ugamije gukomeza kurinda abasivili no gushyigikira inzego za
Leta mu kugarura umutekano.
Uyu mwanzuro
ugena ko MONUSCO izakomeza kugira abasirikare 11.500, indorerezi za gisirikare
600 n’abapolisi 443 hamwe n’indi mitwe yihariye y’abapolisi.