Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yasuye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bitegura gutaha mu Rwanda, abashimira icyemezo bafashe cyo gushyira hasi intwaro.
Aba barwanyi bari mu
kigo cya MONUSCO cyakirirwamo abarambitse intwaro giherereye muri Bambiro,
teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru icyakoze umubare wabo
cyangwa imyirondoro yabo ntibyatangajwe.
MONUSCO yemeza ko aba barwanyi bari kumwe n’abo mu miryango
yabo, barimo abagore n’abana.
Nyuma yo gusura aba barwanyi, Swan yatangaje ko ikibazo cya FDLR
kiri mu byo MONUSCO n’umuryango mpuzamahanga bibona ko biri mu byihutirwa
bigomba gukemuka, asaba Abanye-Congo kubigiramo uruhare.
Yagize ati "Ku kibazo cya FDLR iri kuva mu mashyamba no
gucyura abiteguye gutaha mu gihugu cyabo, ndagira ngo mpamye ko kiri mu
byihutirwa kuri MONUSCO, umuryango mpuzamahanga kandi byashimangiwe n’imyanzuro
y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano."
FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994. Ubu iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC kandi ifashwa n’ubutegetsi
bw’iki gihugu, igakorana bihoraho n’ingabo zacyo.
Kuva uyu mutwe washingwa mu 2000, akanama ka Loni gashinzwe
umutekano kafashe imyanzuro myinshi isaba ko usenywa, ingabo za MONUSCO zihabwa
inshingano yo kuyishyira mu bikorwa ariko aho gusenywa, ubushobozi bwawo
burushaho kwiyongera.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano
y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ngingo nyamukuru
ziyakubiyemo harimo gusenya FDLR ariko ibikorwa byo kuwusenya ntibiratangira.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, muri
Kamena 2025 yatangaje ko FDLR ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 7000 na
10.000, bivanga mu baturage iyo bamenye ko bagiye kugabwaho ibitero.