Abashinzwe umutekano bakuye Perezida Donald Trump ku rubyiniro mu buryo bwihuse nyuma y’uko humvikanye urusaku rukomeye mu gihe cy’ibirori bya White House Correspondents' Dinner byabereye muri hoteli Washington Hilton i Washington, DC, ku wa 25 Mata 2026.
Nk’uko byatangajwe, abashinzwe umutekano bahise bakuramo imbunda zabo nyuma yo kumva urwo rusaku, mu rwego rwo kwirinda no kugenzura niba nta kibazo cy’umutekano gihari.
Perezida Trump yari yitabiriye ibi birori ngarukamwaka bihuriza hamwe abanyamakuru n’abanyapolitiki, bikaba ari ubwa mbere abyitabiriye kuva yatangira manda ye.
Ifoto yafashwe igaragaza abashinzwe umutekano bari maso cyane, bafite imbunda ziteguye, mu gihe bageragezaga kugenzura aho urwo rusaku rwaturutse no kurinda abari aho.