Raporo nshya ya 2026 ku bwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi (World Press Freedom Index), yasohowe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders), igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 139 mu bihugu 180 byasesenguwe.
Iyi
raporo yerekana ko nubwo igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye,
urwego rw’itangazamakuru rugifite imbogamizi zitandukanye zigira ingaruka ku
bwisanzure bw’abanyamakuru.
Mu
byagaragajwe nk’imbogamizi zikomeye harimo kwigengesera kw’abanyamakuru mu
gutangaza inkuru (self-censorship), igitutu gituruka ku nzego zitandukanye,
ndetse no kuba inkuru zinenga ubutegetsi zitagaragara kenshi mu
bitangazamakuru.
Abasesenguzi
bavuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza umwuga w’itangazamakuru
no guhangana n’ikibazo cy’amakuru y’ibihuha, hari aho amategeko n’imikorere
bishobora kuba imbogamizi ku bwisanzure bw’itangazamakuru.
Mu
karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri inyuma ya bimwe mu bihugu
bituranye na rwo. Uganda iri ku mwanya wa 131, Tanzania ku wa 106, Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 130, naho u Burundi buri ku mwanya wa 119.
Ku
rwego rw’Isi, ibihugu 10 bya mbere bifite ubwisanzure bwo hejuru
bw’itangazamakuru birimo Norvège, u Buholandi, Estonie, Denmark, Suède,
Finlande, Ireland, u Busuwisi, Luxembourg na Portugal. Ibi bihugu bishimwa kuba
bifite amategeko arengera abanyamakuru, ubwisanzure busesuye mu itangazamakuru,
ndetse n’ubutegetsi butivanga mu mikorere y’itangazamakuru.
Raporo
ya World Press Freedom Index ishingira ku bipimo bitandukanye mu gusuzuma uko
ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze. Muri byo harimo urwego rwa politiki,
rureba uko ubutegetsi bwivanga mu itangazamakuru; amategeko, asesengura niba
arengera cyangwa abangamira abanyamakuru; ubukungu, bugaragaza uko
ibitangazamakuru byigenga mu mikorere yabyo; imibereho n’umuco, byibanda ku
kwakira ibitekerezo binyuranye; ndetse n’umutekano, ureba ihohoterwa,
iterabwoba cyangwa ifungwa ry’abanyamakuru.
Like This Post? Related Posts