Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rugarama, babangamiwe n'insoresore zibumbiye mu mutwe w'abagizi ba nabi bise 'Zunguruka' zabakorera ibikorwa by'urugomo zikabahungeta ndetse zikanabakubita.
Abaturage bagaragaza iki kibazo ni abatuye mu Mudugudu w'Urugarama, mu Kagari ka Kanyangese, mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko babangamiwe n'abasore biyise imparata cya 'Zuguka', aho bishora mu mirima yabo bitwaje intwaro gakondo bagacukuramo amabuye y'agaciro.
Umwe muri aba baturage yagize ati:"Hano ryari ishyamba ry'inturusu, hariya haruguru hari umurima w'ibigori, hari n'imyumbati myiza imeze nk'ishyamba ndetse n'ibishyimbo byose babigiyemo bararandura. Njye hari n'aho nakoze mu isambu y'umuturage ampa amafaranga ndahatunganya. Ni ikibazo cyabaye rusange."
Bakomeza bavuga ko iki kibazo kibakomereye kuko ugerageje gutanga amakuru abwira ko azagirirwa nabi.
Sibyo gusa, kuko aba baturage bavuga ko banabimenyesheje Polisi ariko kugeza ubu ikibazo cyabo kikaba kitarakemuka ari naho bazaba ko hagira igikorwa aba basore bakabavira mu mirima yabo.
Ati:"Iki kibazo cyananiye abapolosi n'abandi bayobozi bose banyuze hano. Na Gitifu na we baramubwiye bati ntudufotore, na we nibakubona barakugirira nabi."
Bakomeje bagaragaza ko hari n'abaturage bagerageje kuvuga izo mparata zigatera amabuye hejuru y'inzu zabo ubu amabati akaba yaratobotse.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamudun Twizeyimana, avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa ndetse hakaba hari n'abatawe muri yombi.
Yagize ati:"Icyo twavuga ni uko ikibazo cy'abantu bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko bagishyikirije Polisi ijyayo isanga nibyo koko ifatamo abantu icyenda bayacukuraga n'abandi batanu bayacuruzaga mu buryo butemewe n'amategeko."
Yakomeje ahumuriza abaturage avuga ko ari ikibazo Polisi ikomeje gukurikirana ifatanyunyije n'inzego zitandukanye ndetse n'abaturage.
Nubwo avuga gutyo ariko abaturage bagaragaza ko iki kibazo kitarakemuka kuko n'ubu izi mparata zigikomeje kwigabiza imirima yabo.
INKURU IRAMBUYE MU BURYO BW'AMAJWI N'AMASHUSHO