• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Ngororero by’umwihariko abo mu Murenge wa Matyazo, bavuga ko kuba nta mururiro w'amashanyarazi aragera aho batuye bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo kuba mu bwigunge ndetse no gusigara inyama mu iterambere.

Umwe mu baganiriye na BTN yagize ati:"Twebwe turi mu bwigunge ntabwo ducana. Ducana udutoroshi kuko nta mashanyarazi dufite."

Mugenzi we yakomeje avuga ko kuba badafite umuriro bituma hari imirimo imwe n'imwe badakora nk'ubwogoshi, ibyuma bishya n'ibindi byabafasha mu iterambere.

Hari n'abagaragaza ko kutagira amashanyarazi bituma abana babo badasubira mu masomo uko bikwiye.

Yagize ati:"None se umwana yasubira mu muasomo hatabona."

Bakomeza bavuga ko ikibabaje ari    uko batagira umuriro kandi baturanye n'urugomero, aho kuri ubu bakiyogoshesha umukasi bakicongesha urwembe.

Aba baturage basaba ko bahabwa amashanyarazi kimwe n'abandi kugira ngo na bo bikure mu bukene.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christopher, avuga ko batangiye umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage ku buryo n'abo atarageraho azaba yabagezeho mu gihe cya vuba.

Yagize ati:"Mu Karere kacu ka Ngororero dufite umushinga mugari wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage wa miliyari 23.5Frw kandi gahunda ihari ni uko uwo mushinga ugomba kurangira abaturage bose batuye heza babonye amashanyarazi."

Yakomeje avuga ko gahunda y'Akarere n'igihugu muri rusange ari uko buri muturage abona amashanyarazi.

Imibare itangwa n'Akarere ka Ngororero igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025, ingo zari zifite umuriro w'amashanyarazi zari 71% zivuye kuri 23% zariho muri 2017/2018.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments