• Amakuru / MU-RWANDA

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri  yombi  abantu bane barimo n’uwahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, aho bakurikiranyweho kunyereza amafaranga arenga Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, RIB ivuga ko abafunzwe barimo uwari umuyobozi w’iri shuri, Mukeshimana Marcel, abahoze ari ababaruramari baryo babiri barimo uwahavuye n’uwamusimbuye wahakoraga ubu, ndetse n’uwasinyaga cheque z’ishuri (signatory).

Aba bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari amafaranga angana na 226,790,877 Frw yanyerejwe; ndetse kugeza ubu abakekwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho kuburira abashinzwe gucunga no gukoresha umutungo wa Leta kubahiriza amategeko abigenga, kuko kunyuranya nayo bigira ingaruka ku muturage no ku iterambere ry’igihugu kandi ko bihanwa n’amategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments