Ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame uri muri Botswana, yagiranye ikiganiro cyihariye na mugenzi we w’iki gihugu, Duma Boko, cyakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano atandatu.
Amasezerano yasinywe n’impande zombi arimo ikurwaho ryo gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi, gukuraho visa ku baturage, ubwikorezi bwo mu kirere, n’ubufatanye mu by’ubuzima.
Hasinywe kandi ay’imikoranire y’Urwego rwa Botswana rushinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi ndetse n’urw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB), ayo mu by’ubucuruzi, ndetse n’ubukungu
U Rwanda na Botswana byasinyanye amasezerano atandatu mu nzego zitandukanye, nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi bigamije gushimangira ubufatanye.
Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Botswana, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, yahagarariwe na Perezida Kagame wari yo mu ruzinduko rw’akazi, na mugenzi we w’iki gihugu, Duma Boko.
Amasezerano yasinywe n’impande zombi arimo ikurwaho ryo gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi, gukuraho visa ku baturage, ubwikorezi bwo mu kirere, n’ubufatanye mu by’ubuzima.
Hasinywe kandi ay’imikoranire y’Urwego rwa Botswana rushinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi ndetse n’urw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB). Aya agamije guteza imbere ubufatanye mu ishoramari no guteza imbere urwego rw’abikorera hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bihugu kandi byumvukanye ku masezerano y’imikoranire mu rwego rw’ubucuruzi, ndetse n’urw’ubukungu.
Perezida Kagame yashimangiye ko aya masezerano yose yasinywe agomba kubyara impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage b’ibihugu byombi, kuko ari byo bipimo nyakuri bigaragaza ubufatanye bufitiye inyungu abaturage.