• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwatangaje ko kuri uyu wa 08 Gicurasi 2026 ruhagaritse burundu ikoranabuhanga rya End-to-End Encryption (E2EE) mu butumwa bwihariye buzwi nka Direct Messages (DMs), icyemezo kiri kuvugisha benshi ku mutekano n’ubuzima bwite bw’abakoresha uru rubuga.

Iri koranabuhanga rya E2EE ryafatwaga nk’urwego rwo hejuru mu kurinda ubutumwa bwo kuri internet, kuko ryatumaga ubutumwa busomwa gusa n’uwabwohereje ndetse n’uwabwakiriye.

Mu buryo bworoshye, ni nk’aho umuntu yandikiye inshuti ye ibaruwa akayishyira mu isanduku ifunze n’ingufuri ifite urufunguzo ruzwi n’abo bombi gusa. N’iyo uwo ibaruwa inyuzemo ayifashe, ntiyabasha kuyisoma kuko nta rufunguzo afite.

Mu ikoranabuhanga, iyo umuntu yohereje ubutumwa bukoresheje E2EE, buhinduka imibare n’inyuguti bidasomeka mbere yo kuva muri telefone ye. Bukomeza kugenda muri ubwo buryo kugeza bugeze kuri telefone y’uwo bwandikiwe, ari bwo bwongera gusomeka.

Ibi byatumaga na Meta ubwayo, sosiyete ifite Instagram, idashobora kubona cyangwa gusoma ibyo abakoresha bandikirana.

Meta yatangiye kugerageza iri koranabuhanga kuri Instagram mu 2021, igamije guha abakoresha urubuga umutekano usesuye n’ubwisanzure mu biganiro byabo.

Icyo gihe Meta yari yanatangaje ko “ejo hazaza h’itumanaho ari ah’ibanga n’amakuru bwite”, ndetse isezeranya gukomeza guteza imbere iri koranabuhanga ku mbuga zayo.

Ariko nyuma y’imyaka itanu iri koranabuhanga rikoreshwa ku rugero ruto, Meta yafashe icyemezo cyo kurihagarika kuri Instagram.

Kuki Meta yahagaritse E2EE kuri Instagram?

Meta yavuze ko impamvu nyamukuru ari uko abakoresha iri koranabuhanga kuri Instagram bari bake cyane ugereranyije n’abakoresha uru rubuga bose.

Kuri Instagram, umuntu yagombaga kubanza kwiyemerera gukoresha E2EE, ibintu byatumye benshi batabikoresha.

Meta kandi iri gushyira imbaraga nyinshi kuri WhatsApp, aho E2EE ari uburyo busanzwe buri ku bakoresha bose, badasabwe kubanza kubyemeza.

Mu yandi magambo, Meta ishaka ko Instagram iba urubuga rwo gusangiza amafoto, amashusho n’ibiganiro bisanzwe, mu gihe WhatsApp yo ikomeza kuba urubuga rw’ibiganiro byihariye kandi bifite ubwirinzi bukomeye.

Bivuze iki ku butumwa bwa DM?

Gukuraho E2EE ntibivuze ko ubutumwa bwa DM buzaba buri ku karubanda cyangwa ko buri wese azabasha kububona. Gusa bivuze ko uburyo bwabwo bwo kurindwa bugiye guhinduka.

Ubutumwa buzajya burindwa mu gihe bwoherezwa kugira ngo hackers cyangwa abandi bantu batabwinjiramo mu nzira, ariko nibugera kuri server za Meta buzajya bushobora gusomwa cyangwa gusesengurwa n’iyo sosiyete.

Ibi bivuze ko Meta izaba ifite ubushobozi bwo:

•gusoma ubutumwa bwa DM igihe bibaye ngombwa

•gusesengura ibiganiro hagamijwe kugenzura niba amategeko y’urubuga yubahirizwa

• gukoresha bumwe mu butumwa mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI)

• gutanga ubutumwa ku nzego z’ubutabera igihe zibisabye

Mbere, ibi byose ntibyashobokaga igihe E2EE yari ikiri gukora.

Abaharanira uburenganzira bwo kugira amakuru bwite bavuga ko iki cyemezo gishobora gushyira mu kaga ubuzima bwite bw’abakoresha Instagram.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye iki cyemezo bavuga ko gukuraho E2EE bizafasha kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe internet, birimo ihohoterwa rikorerwa abana, uburiganya n’ibindi bikorwa bitemewe.

Ku bantu bari basanzwe bakoresha ubu buryo bw’ibanga kuri Instagram kandi bafite ibiganiro by’ingenzi batifuza gutakaza, barasabwa kubanza kubimanura (download) mbere y’uko ubu buryo buhagarara burundu.

Nubwo Instagram ihagaritse iri koranabuhanga, abarukoresha bashaka gukomeza kugira ibiganiro bifite ubwirinzi bukomeye baracyafite amahitamo nka WhatsApp, Signal cyangwa iMessage, bikomeje gukoresha End-to-End Encryption nk’uburyo busanzwe bwo kurinda ubutumwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments