• Amakuru / MU-RWANDA


Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu ishuri rya EAV Gitwe mu Murenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umukoropesho ushinzwe imyitwarire y’abakobwa uzwi nka “animatrice”, bamuziza ko yari yabaregeye ababyeyi babo kubera imyitwarire mibi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2026, aho abo banyeshuri bombi bigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’Ubuhinzi bakekwaho gukubita uyu muyobozi umukoropesho mu mutwe, bikamuviramo gukomereka bikomeye.

Amakuru avuga ko aba banyeshuri bafite imyaka 20 y’amavuko, bari basanzwe bafite imyitwarire itanoze irimo gusohoka mu kigo batabiherewe uburenganzira. 

Nyuma yo kubimenyeshwa n’ubuyobozi bw’ishuri, ababyeyi babo ngo bahise babahana ndetse babashyiraho igitsure cyo kwikosora no kwiga neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yavuze ko aba banyeshuri bahise bacura umugambi wo kwihorera kuri animatrice wari wabareze ku babyeyi babo kubere imyitwarire mibi.

Yagize ati: “Twamenye ko bamuzizaga kuba yarabareze ku babyeyi babo ko bitwara nabi ndetse bagasohoka mu kigo badafite uruhushya. Ibyo byarabarakaje cyane.”

Bivugwa ko aba banyeshuri bahengereye igihe cyo kuryama, bajya aho uyu animatrice yari ari maze bamukubita umukoropesho mu mutwe, ahita ava amaraso menshi, na ho bo bahita batoroka.

Buhiga yavuze ko inzego z’ibanze ku bufatanye na RIB zahise zitangira ibikorwa byo kubashakisha, baza gufatwa nyuma y’igihe gito.

Ati: “Twabafashe ku bufatanye na RIB. Ni ibintu bibabaje cyane kuko uburere bw’abana budakwiye guharirwa ishuri gusa. Ababyeyi bakwiye gufatanya n’ibigo mu kurera abana no kubigisha imyitwarire myiza.”

Yongeyeho ko abanyeshuri bagomba kumva ko ubuyobozi bw’ishuri bugamije kubafasha kuba abantu bazima no kubategurira ejo hazaza heza.

Kuri ubu aba banyeshuri bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburemere bw’ibyo bakekwaho n’uko byagenze byose.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments