Abateye
ubusitani mu ice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gihe haberaga irushanwa
rya UCI bavugako bambuwe nyuma y'uko amasezerano bari bagiranye na Kigali Youth
Cooperatives Gasabo yari yabemereye ko bazishyurwa nyuma y'iminsi 15 barangije
igikorwa.
Ku ruhande
rwa Cooperative nabo batunga agatoki Umujyi wa Kigali utarabishyura,...
Ni
amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 16/9/2025 yagombaga kubahirizwa mu
gihe cy'iminsi 15.
Ku wa Gatanu
tariki ya 8/5/22026 twagerageje kuvugana n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, Emma
Claudine Ntirenganya tumubwiye uko ikibazo giteye,avugako agiye kubanza kubaza
uko bimeze nawe nta makuru abifiteho,nyuma y'aho twamwandikiye ubutumwa kuri
WhatsApp ntiyasubiza ndetse no kuri uyu
wa Mbere ubwo twandikaga ibi twamuhamagaye kuri telefone ye ngendanwa
ntibyakunda kuko telephone atayifashe
Ibi rero
bikaba bidindiza iterambere ku bakoze baziko baziteza imbere kuko hari bamwe
batubwiyeko ubu babuze amafaranga ajyana abana babo ku mashuri kuko aho bari
bayiteze babazinuye,...