• Amakuru / POLITIKI


Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahuje imbaraga mu gukusanya inkunga ingana na miliyoni 900 z’Amayero (miliyari imwe y’Amadolari), azafasha mu kongera kubaka Gaza nyuma y’imyaka ibiri Israel iyimishaho ibisasu, byasize iki gice cya Palestine gibaye amatongo.

Ntabwo haramenyekana neza igihe ibikorwa byo kongera kubaka Gaza bizatangirira. Amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangiye gukurikizwa mu Ukwakira 2025, ariko ubu nta kirajya mbere nyuma yayo.

Komiseri w’u Burayi ushinzwe igice cya Méditerranée, Dubravka Šuica, yatangaje iyi nkunga nyuma y’inama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni inama y’itsinda ry’abiyemeje gutanga yo gufasha Palestine, rihuriwemo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibigo by’imari.

Muri iyo nama kandi harimo Nickolay Mladenov, uyobora ‘Board of Peace’ yashyizweho na Donald Trump, kugira ngo iyobore ibikorwa byo kongera kubaka Gaza; Jared Kushner, umukwe wa Trump; Ali Shaath, uyobora komite nshya ya Palestine igomba gucunga imirimo ya buri munsi muri Gaza ariko ikaba itarashobora kuhagera ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Palestine, Mohammad Mustafa.

Dubravka Šuica ati “Amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza ntacyo aragaragaza kandi ubuzima bw’abaturage bariyo ntibumeze neza.”

Dubravka Šuica yavuze ko amafaranga azanyuzwa ku “bafatanyabikorwa bizewe”, ariko ntiyatangaza ibisobanuro birambuye.

Nyuma y’intambara yamaze imyaka itatu, Gaza ituwe n’abantu barenga miliyoni ebyiri yarangirijwe cyane. Umuryango w’Abibumbye, Banki y’Isi ndetse na EU bivuga ko kongera kubaka Gaza bizatwara miliyari 70 z’Amadolari.

Loni yavuze ko muri Gaza hari toni zisaga miliyoni 60 z’imyanda yavuye ku nyubako zasenyutse. Ni imyanda yakuzura kontineri 3.000 z’ubwato. Gukuraho iyo myanda bizatwara imyaka irenga irindwi, ndetse hakaziyongeraho igihe cyo gushakisha no gusenya ibisasu biriyo.

Mladenov yavuze ko intambwe ikurikira mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika imirwano itaragerwaho kubera ikibazo gikomeye cyo kwambura intwaro abarwanyi ba Hamas bari muri Gaza.

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira, ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero kuri Israel bikica abarenga 1200 abandi uyu mutwe ukabashimuta. Kuva ubwo Israel yahise igaba ibitero simusiga kuri uyu mutwe wo muri Gaza ndetse kugeza ubu Abanya-Palestine barenga 70.000 bamaze kuhasiga ubuzima.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments