• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Dusengimana Elie ukoresha izina ry'ubuhanzi rya  Yvan 14 yahuje imbaraga na Papa Cyangwe bakorana indirimbo ye ya mbere irwanya ibiyobyabwenge  yise Haguruka.

Uyu muto mu muziki akiri mu mashuri yisumbuye yakuze afite intego yo kuzakoresha impano ye mu gutanga ubutumwa bwubaka Abanyarwanda cyane urubyiruko abinyujije mu ndirimbo zifite icyo zimariye sosiyete .

Gusa nubwo yakuze afite iyo ntego ntiyabashije kubikora kuko yifuzaga  kubanza kurangiza amasomo ye kugira umuziki utazamurangaza mu masomo ye .

Mu kiganiro yagiranye na BTN Rwanda yatangaje ko nyuma yo kurangiza kwiga yahise asubukura gahunda ze za muzika aho ubu yashyize hanze indirimbo ye ya yise Haguruka  yafatanyije na Papa Cyangwe .

Tumubajije impamvu yindi yakomeje kugenda ahura n'imbogamizi zitandukanye zirimo ubushobozi buke gukora bitewe bwo kujya muri Studio no kumenyekanisha ibihangano bye .

Yakomeje avuga ko ubu agiye gukoresha ingufu ze ndetse no gushaka abamufasha mu guteza imbere  no kwamamaza ibihangano bye .

Ikindi nuko muri gahunda ze azafatanya na foundation yise Anti Drugs Yvan14 Club mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko agakora indirimbo zitanga ubutumwa   

Mu gusoza yatubwiye ko muri izi ntangiriro agiye gukoresha uko ashoboye ahe abakomeje kumwereka urukundo ku mbuga nkoranyambaga ,anakore ibindi bihangano bindi nubwo bitaramera neza  muri uru rugendo atangiye




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments