• Imyidagaduro / ABAHANZI


Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2,21 Frw, buvuga ko ibihano yari yarakatiwe mbere bidahwanye n’uburemere bw’ibyaha yahamijwe.

DJ Toxxyk yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025 nyuma y’impanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rw’umunsi wabanje, yahitanye umupolisi wari mu kazi.

Mu iperereza ryakurikiyeho, urugo rwe rwasanzwemo urumogi, bituma akurikiranwaho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo guteza impanuka no kwanga gupimishwa alcohol.

Tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’amezi atandatu ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,05 Frw.

Icyo cyemezo cyatumye asohoka mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rw’ibanze rwirengagije uburemere bw’ingaruka zatewe n’ibyaha yakoze, cyane cyane kuba hari ubuzima bw’umupolisi bwatakaye.

Bwagaragaje kandi ko ibihano byatanzwe bitageze ku ntego z’ibihano zirimo kwigisha no kuburira abandi.

Ubwunganizi bwa DJ Toxxyk bwo bwavuze ko ibihano byatanzwe n’urukiko rw’ibanze byubahirije amategeko kandi bihwanye n’ibyaha yakoze.

Me Uwamahoro Marie Josée yavuze ko buri gihano cyose cyatanzwe gishingiye ku biteganywa n’amategeko, anenga Ubushinjacyaha kuba busaba ibihano bishya kandi bikomeye kurusha ibyo bwari bwasabye mu rubanza rwa mbere.

Na Me Murangwa Faustin yibukije urukiko ko umucamanza afite uburenganzira bwo gutanga igihano gito kiri mu biteganywa n’amategeko bitewe n’isuzuma rye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments