Abayisilamu
62 bo mu Rwanda berekeje i Maka mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja wa 2026.
Aba
bayisilamu bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba
wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi.
Aba
bayisilamu bakoresheje indege ya RwandAir mu buryo bwa “charter flight,” aho
indege ibatwara bonyine ikabageza ku kibuga mpuzamahanga cya Jeddah, aho
izasubirayo kubafata i Madina.
Uru rugendo
rworoherejwe ugereranyije n’izindi ngendo zisanzwe, aho mu bihe byashize
rwafataga amasaha arenze icumi, ariko ubu rukaba rushobora gukorwa mu gihe
kitarenze amasaha ane.
Ni ku nshuro ya gatatu abayisilamu b’Abanyarwanda bajyana na RwandAir muri uru rugendo rutagatifu.
Mufti
w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yashimye Leta y’u Rwanda
iyobowe na Perezida Paul Kagame, avuga ko ishyira umuturage ku isonga.
Yagize ati
“Turashimira imiyoborere y’Igihugu cyacu, irangajwe imbere na Perezida Paul
Kagame, aho umuturage ari ku isonga, aho abaturage bose bagirirwa akamaro
n’ibikorwaremezo by’Igihugu cyacu, kuko RwandAir ni indege y’igihugu cyacu
iratworohereza kugirango tubone iyo serivisi.”
Yakomeje
anashimira ko ibi bigendana no gushyigikira ubwisanzure mu myemerere, bikaba
biri mu nkingi z’imiyoborere myiza, cyane cyane mu korohereza abayisilamu
gukora urugendo rutagatifu.
Yavuze kandi
ko Ambasade y’u Rwanda muri Saudi Arabia igira uruhare rukomeye mu kwakira no
gufasha Abanyarwanda bajya muri Hidja, ibaha serivisi nziza kandi ikabafasha
kubona aho bacumbika.
Yagize ati
“Turashimira Ambasade idahwema kutwakira neza, ikadufasha nk’abaturage
b’igihugu cyacu tugera muri icyo gihugu, bikagaragaza imiyoborere myiza y’u
Rwanda.”
Mufti asoza
ashimangira ko uru rugendo ari amateka akomeye ku Bayisilamu, abasaba gusengera
igihugu, no gukurikiza neza amabwiriza y’Idini bagakora amasengesho uko
bikwiye.