Étienne Davignon wari umwe mu bashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Repubulika ya Congo, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026 afite imyaka 93.
Lumumba wari umwe mu baharaniye ubwigenge bwa Congo yishwe arashwe
muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku mabwiriza
yashyizwe ku Bubiligi bwari bwarakolonije Congo.
Davignon
wari umudipolomate w’Ububiligi
muri Congo, yari umwe mu bantu 10 bashinjwe gufunga Lumumba binyuranyije
n’amategeko no kugira uruhare mu itotezwa rye kugeza yishwe.
Muri
Werurwe 2026, abacamanza bagenza ibyaha mu Bubiligi bari banzuye ko Davignon
ari we muntu wa nyuma wari ukiriho ufitanye isano n’uru rupfu, banategeka ko
dosiye ye ishyikirizwa urukiko mpanabyaha kugira ngo akurikiranwe ku byaha
by’intambara.
Gusa
Davignon ntiyigeze yemera ibyo yashinjwaga, ndetse yari yarajuririye uwo
mwanzuro mbere y’uko apfa.
Nubwo
amazina ye akunze kuvugwa mu mateka y’urupfu rwa Lumumba, mu Burayi benshi
bamufata nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Ubumwe bw’uburayi
no mu mishinga ikomeye y’ubukungu n’ubwikorezi, aho yanagize uruhare mu
ishingwa rya Brussels Airlines.
Michel Barnier wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa yavuze ko Davignon yari umuntu
wagiriye akamaro u Bubiligi n’Ubumwe bw’u Burayi muri rusange.
Na ho Enrico Letta wahoze
ayobora Guverinoma y’Ubutaliyani
yavuze ko Davignon asize umurage ukomeye mu mishinga y’Ubumwe bw’u Burayi kandi
ko azakumburwa n’Abanyaburayi benshi.