• Amakuru / POLITIKI


Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, watangaje ko wifuza gukomeza gushyigikira no kongerera ubushobozi Igisirikare cya Mozambique, kizwi nka FADM, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ibi byatangajwe n’Ambasaderi wa EU muri Mozambique, Antonino Maggiore, wavuze ko ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu 27 bigize uwo muryango ku buryo ubutumwa bwa EU muri Mozambique bwakongerwa cyangwa bugahabwa indi nshingano.

Yagize ati “Ubutumwa bumaze imyaka ine bukora kandi turi kuganira ku buryo bushoboka bwo kongera ibikorwa byabwo.”

EU yavuze ko kuri ubu yifuza cyane gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi Ingabo za Mozambique kugira ngo zibashe kwirwanaho no guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kugaba ibitero muri Cabo Delgado.

Antonino Maggiore yavuze ko ari ingenzi ko Ingabo za Mozambique zihabwa ibikoresho n’ubushobozi bihagije kugira ngo zibashe gucunga umutekano w’igihugu cyazo.

Ati “Turifuza ko Ingabo za Mozambique zibona ubushobozi n’ibikoresho byose bikenewe mu kurwanya iterabwoba.”

Nubwo EU yakomeje gushimangira ko gushyigikira Mozambique bikiri ingenzi, yatangaje ko kugeza ubu nta gahunda ifite yo kongera gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Mozambique mu mwaka wa 2021, zifasha guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari yarafashe ibice byinshi bya Cabo Delgado. Ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, zafashije gusubiza umutekano mu bice byinshi byari byarigaruriwe n’abarwanyi.

Ibi bije mu gihe hakomeje ibiganiro ku bijyanye n’ejo hazaza h’u Burayi mu gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, aho abasirikare b’u Rwanda bakoranye n’ingabo za Mozambique mu kurwanya imitwe y’intagondwa kuva mu 2021.

Ku itariki ya 15 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yateguje ko u Rwanda ruzavana ingabo zoherejwe muri Cabo Delgado nirutizezwa ingengo y’imari irambye yo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri kariya karere u Burayi bufitemo inyungu nyinshi.

Amb. Antonino Maggiore

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments