Ba ofisiye
bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abakozi
baturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bitabiriye amahugurwa kuri
Politiki y’imiyoborere y’ingabo.
Ni
amahugurwa ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka
Musanze, kuva tariki ya 18 kuzageza ku ya 29 Gicurasi 2026.
Mu gutangiza
ku mugaragaro ayo mahugurwa mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko
iyo gahunda igamije kongerera abitabiriye ubushobozi bwo gutekereza ku rwego
rwo hejuru, ubusesenguzi no gufata ibyemezo bijyanye n’imiyoborere y’ingabo
haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere.
Aya ni amahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri muri gahunda nshya y’amasomo yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR).