Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashinze ihuriro rishya ryiswe “C64”, rigamije guhangana n’umugambi bavuga ko ushobora gutuma Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo Perezida akomeze kuyobora igihugu nyuma ya manda ebyiri.
Iri huriro ryatangijwe ku wa 19 Gicurasi 2026 mu muhango wabereye
mu Mujyi wa Kinshasa, rihuza
abanyapolitiki bakomeye barimo Martin Fayulu,
Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, Delly
Sesanga na Matata Ponyo.
Aba
banyapolitiki bavuga ko bafite impungenge ku byatangajwe na Tshisekedi mu minsi
ishize ubwo yavugaga ko Itegeko Nshinga riri gusuzumwa kugira ngo harebwe niba
hari ibikwiye kuvugururwa.
Mu
kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 6 Gicurasi 2026, Perezida Tshisekedi
yavuze ko nta gahunda afite yo kurenza manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko
Nshinga, ariko agaragaza ko abaturage nibabimusaba bazamuha manda ya gatatu,
atazabyanga.
Yanavuze
kandi ko niba intambara yo mu burasirazuba bwa RDC izaba igikomeje mu mwaka wa
2028, bishobora gutuma amatora y’Umukuru w’Igihugu adatangwa, abigereranya
n’uko muri Ukraine amatora atabaye kubera
intambara igihugu kirimo n’u Russia.
Ihuriro
C64 ryamaganye ayo magambo rivuga ko ashobora gufungura inzira yo guhindura
Itegeko Nshinga hagamijwe kongera manda za Perezida.
Ubwo
batangizaga iri huriro, abayobozi baryo bashimangiye ko biteguye kurwanya uwo
ari we wese wagerageza guhindura ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko
Perezida wa RDC atagomba kurenza manda ebyiri.
Banongeye
gusaba ibiganiro byimbitse hagati y’Abanye-Congo kugira ngo haboneke ibisubizo
by’ibibazo bya politiki n’umutekano igihugu gifite, bavuga ko ubutegetsi buriho
butigeze bwita kuri uwo musanzu.
Abitabiriye uwo muhango bagaragaje imyigaragambyo ya politiki
binyuze mu kuzamura amabendera y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse
n’ibyapa byibutsaga Perezida Tshisekedi ko manda ye ya kabiri izarangira mu
2028 kandi ko agomba kuva ku butegetsi icyo gihe.