Mu rwego rwo
gukomeza guteza imbere ubumwe bwa Afurika no koroshya urujya n’uruza rw’abantu
ku mugabane, Leta ya Togo yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi,
abaturage bose bakomoka mu bihugu bya Afurika batagikeneye viza kugira ngo
binjire muri iki gihugu.
Icyo cyemezo
cyashyizweho umukono na Faure Gnassingbé, Perezida w’Inama Nkuru ya Togo,
kikaba gifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushyigikira gahunda yo koroshya ingendo
hagati y’Abanyafurika no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byo ku mugabane.
Nk’uko
byatangajwe n’ubuyobozi bwa Togo, iri tegeko rishya rireba abaturage bose
b’ibihugu bya Afurika bafite pasiporo yemewe n’amategeko, kandi bemerewe kuguma
muri Togo mu gihe kitarenze iminsi 30 badafite visa.
Mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Umutekano wa Togo, Calixte Batossie
Madjoulba, yavuze ko iki cyemezo kigamije guteza imbere ukwishyira hamwe kwa
Afurika ,koroshya ubwisanzure bwo gutembera hagati y’ibihugu ,kongera
ubuhahirane no guteza imbere ubukungu binyuze mu koroshya urujya n’uruza
rw’abantu n’ibicuruzwa
Uyu muyobozi
yavuze ko Togo ishaka kuba kimwe mu bihugu bishyigikira byimazeyo gahunda
z’ubumwe bwa Afurika ndetse no kubaka Afurika ifite imipaka yorohereza
abaturage bayo kugenderana no gukorana.
Yavuze kandi
ko iki cyemezo kiri mu murongo wa politiki yiswe “gufungura igihugu” iri
gutezwa imbere na Faure Gnassingbé, ndetse kikagaragaza ko igihugu gishyigikiye
cyane amahame ya Pan-Africanisme.
Nubwo viza
yavanyweho ku Banyafurika, ubuyobozi bwa Togo bwavuze ko hari ibisabwa abagenzi
bazakomeza kubahiriza mbere yo kugera muri icyo gihugu.
Abifuza
kujya muri Togo bazajya basabwa kuzuza inyandiko ibanziriza urugendo nibura
amasaha 24 mbere yo kugera muri Togo no kubona icyangombwa cy’urugendo bazerekana
ku mupaka
Abagenzi
bazanakomeza kubahiriza amategeko ajyanyen’umutekano w’abinjira n’abasohoka ndetse
n’amabwiriza y’ubuzima rusange ashyirwa mu bikorwa n’inzego za Togo.
Like This Post? Related Posts