• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu muri Kenya batangaje ko bahagaritse by’agateganyo imyigaragambyo yari imaze iminsi ibera mu gihugu hose, nyuma y’ibiganiro bagiranye na leta ku kibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi na mazutu.

Abahagarariye amashyirahamwe y’abatwara abantu n’ibintu bavuga ko bemeye guhagarika iyo myigaragambyo mu gihe cy’iminsi irindwi, kugira ngo habeho gukomeza ibiganiro na leta hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ibiciro bikomeje kuzamuka, bavuga ko cyashyize ubwikorezi n’ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ni imyigaragambyo yari yatumye ibikorwa byinshi bihagarara mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abatwara abagenzi n’abatwara ibicuruzwa bari banze gukomeza akazi bavuga ko ibiciro bya lisansi bituma bakorera mu gihombo.

Hagati aho, Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) rwatangaje ko abantu barenga 700 bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere mu duce twinshi tw’igihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’inzego z’umutekano, DCI yavuze ko abazafatwa bakora ibikorwa by’urugomo cyangwa byangiza umutekano bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Iryo tangazo ryagize riti: “Buri Munyakenya afite uburenganzira bwo guteranira hamwe no gutanga ibitekerezo bye mu mahoro. Ariko ibikorwa birimo urugomo, ubusahuzi, gutwika imitungo, gufunga imihanda, gusenya ibikorwa remezo, gutera abapolisi cyangwa abashoferi, kimwe n’ibindi bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, bifatwa nk’ibyaha bikomeye.”

Imibare yatangajwe igaragaza ko abantu benshi batawe muri yombi bakomoka mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu karere ka Rift Valley hafatiwe abantu 259, i Nairobi hafatirwa 189, muri Kenya yo hagati hafatirwa 142, mu burasirazuba bwa Kenya hafatirwa 103, naho abantu 10 bafatirwa mu burengerazuba no ku nkombe z’icyo gihugu.

Ibi bibaye mu gihe abaturage benshi muri Kenya bakomeje kugaragaza impungenge z’ubuzima bukomeje guhenda, cyane cyane nyuma y’izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryagize ingaruka ku bwikorezi, ku bicuruzwa no ku mibereho rusange y’abaturage.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments