Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kalisa John uzwi nka K John, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor na Ishimwe François Xavier, rutegeka ko igihano bari barahawe kigumaho uko cyari cyatanzwe n’urukiko rwo ku rwego rwa mbere.
Aba bagabo bari barakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse n’ihazabu ya
miliyoni 3 Frw buri umwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gusakaza
amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.
Mu iburanisha ry’ubujurire, ababuranyi basabaga urukiko gutesha agaciro
imyanzuro yari yarafashwe mbere bavuga ko ibimenyetso byakoreshejwe bitari
bihagije kugira ngo bahamwe n’ibyaha. Gusa urukiko rwagaragaje ko dosiye irimo
ibimenyetso bifatika bishimangira uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa.
Urukiko rwemeje ko Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad ahamwa n’icyaha
cyo kuba icyitso mu gusakaza ayo mashusho, mu gihe Kalisa John, Kwizera Nestor
na Ishimwe François Xavier bo bahamijwe icyaha cyo kuyakora no kuyasangiza
abandi.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko impamvu zatanzwe mu bujurire nta
shingiro zifite bwatuma urubanza rwahindurwa cyangwa ibihano bikagabanywa.
Rwanzuye ruti “Ubujurire bw’abaregwa nta shingiro bufite, bityo urubanza
rwajuririwe rugumaho uko rwaciwe.”
Iki cyemezo gisoje icyiciro cy’ingenzi muri uru rubanza rwakurikiwe
cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kubera amazina
y’abarugaragaramo ndetse n’uburemere bw’ibyaha baregwaga.
Amategeko y’u Rwanda ahana bikomeye ibyaha bifitanye isano no gukora,
kubika cyangwa gusakaza amashusho cyangwa amakuru yerekeranye n’imikoreshereze
y’ibitsina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane iyo bikorwa
hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga.