Ingabo za Nigeria
zatangaje ku wa Kabiri ko zishe abandi bayobozi batatu b’umutwe wa Islamic
State West Africa Province, mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’igisirikare
cya Amerika gishinzwe Afurika, United States Africa Command, mu majyaruguru
y’uburasirazuba bwa Nigeria.
Nk’uko
byatangajwe mu itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Nigeria ryashyizweho
umukono na Maj. Gen. Samaila Uba, ibyo bitero byatumye umubare w’abarwanyi ba bajihadiste
bamaze kwicwa ugera kuri 175 kuva ibikorwa bya gisirikare byatangira.
Igisirikare
cyavuze ko bamwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe bamaze iminsi bicwa. Muri bo
harimo Abd-al Wahhab, wavuzwe nk’umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe guhuza
ibikorwa by’ibitero by’iterabwoba ndetse no gukwirakwiza poropagande ya ISWAP.
Abandi
bishwe harimo Abu Musa al-Mangawi, wari umwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe
wa bajihadiste.
Leta ya
Abuja yanatangaje urupfu rwa Abu al-Muthanna al-Muhajir, wari umwe mu bantu
b’ingenzi mu gutegura no gukora ibikorwa by’itangazamakuru by’uyu mutwe, ndetse
akaba yari hafi cyane ya Abu-Bilal al-Minuki, nawe wari umaze iminsi atangajwe
ko yishwe.
Nk’uko
igisirikare cya Nigeria kibivuga, kwica aba bayobozi bihungabanyije cyane
uburyo ISWAP yakoreshaga mu gukwirakwiza ubutumwa no kugira ingaruka ku bantu
binyuze mu itangazamakuru n’imbuga zitandukanye.
Ibi bikorwa
bya gisirikare byanasenye ibikorwa remezo byinshi bya ISWAP, birimo ibirindiro,
ububiko bw’intwaro, ibikorwa by’ubwikorezi ndetse n’imiyoboro y’amafaranga
yakoreshwaga mu gushyigikira ibikorwa by’umutwe muri ako karere.
Ubuyobozi
bw’ingabo za Nigeria bwatangaje ko buzakomeza uru rugamba kugira ngo “buhige
kandi burandure abahungabanya igihugu n’umutekano w’akarere.”
Mu gihe
kirenga imyaka icumi ishize, amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria yakomeje
kuba indiri y’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba, aho ISWAP yigaragaje
nk’umutwe ukomeye kandi ukora ibikorwa byinshi kurusha indi.