Mu rwuri rwo muri Bangladesh hakomeje kuvugwa inkuru y’ikimasa abaturage bise “Donald Trump” kubera uburyo giteye n’imiterere y’ubwoya gifite ku mutwe bisa n’imisatsi ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Nyiri
uru rwuri, Ziauddin Mridha, yavuze ko yaguze iki kimasa mu mezi 10 ashize mu
isoko ry’amatungo, nyuma murumuna we aza kugiha izina rya Trump kubera
“umusatsi” usa n’uw’uyu munyapolitiki.
Abantu
benshi bavuga ko iki kimasa gifite ibintu byinshi bigihuje na Trump, cyane
cyane ubwoya buri ku mutwe bumeze nk’imisatsi akunze kugaragara yiyogosheshamo.
Nyuma
y’uko amashusho yacyo atangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, abaturage
benshi batangiye gusura uru rwuri kugira ngo birebere iki kimasa bavuga ko gisa
na Trump.
Umwe
mu bacyasuye yavuze ko akimara kubona ifoto yacyo kuri Facebook yahise abona
isano iri hagati yacyo na Trump.
Ati:
“Ubwoya gifite ku mutwe bumeze neza nk’umusatsi wa Perezida Trump.”
Nubwo
bavuga ko bisa, uyu mushyitsi yavuze ko hari itandukaniro rimwe rikomeye hagati
y’iki kimasa na Trump.
Ati:
“Iki kimasa kiritonda cyane, ibyo bikagitandukanya na Trump.”
Muri uru rwuri kandi harimo indi nka bamwe bavuga ko isa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.
Ababonye iki
kimasa bavuga ko gisa na Perezida wa Amerika, Donald Trump
Iyi nka ibarizwa
muri uri rwuri nayo bivugwa ko isa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin
Netanyahu