• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu bikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko umutwe w’abarwanashyaka biyita “Forces du progrès”, wegamiye ku ishyaka riri ku butegetsi rya Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS), utangaje ko nta myigaragambyo cyangwa indi myiyerekano rusange izongera kwemerwa kugeza igihe Itegeko Nshinga rya 2006 rizahindurirwa.

Aya magambo yavuzwe nyuma y’imyigaragambyo yabereye muri komine ya N'Djili, aho abaturage bari bazindukiye mu mihanda basaba ko ikibazo cy’umutekano muke gihagurukirwa. 

Icyakora, imyigaragambyo yahindutse imvururu nyuma y’uko Polisi ya Congo ifatanyije n’abarwanashyaka b'Ishyaka riri ku butegetsi/UDPS “Forces du progrès” batatanyije abo baturage.

Ababonye ibyo bikorwa bavuga ko aba barwanashyaka bitwaye nk’inzego za Leta, bafata ibyemezo byo kubuza abaturage gukora imyigaragambyo ndetse bavuga ko “nta rugendo rw’amahoro cyangwa march de santé ruzongera kuba” mbere y’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.

Ibi byakuruye impaka zikomeye muri RDC, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko igihugu kiri kugana mu nzira y’igitugu, cyane cyane ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi butaragira icyo bubivugaho.

Hari abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gushyira mu kaga imyaka myinshi UDPS yamaze yiyerekana nk’ishyaka ryaharaniraga demokarasi kuva ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko kugeza ku bwa Joseph Kabila.

Abaturage benshi i Kinshasa batangiye kwibaza niba igihugu kitari kugenda gihinduka ahantu imitwe y’abarwanashyaka ifata umwanya w’inzego za Leta, ibintu bishobora guteza umwuka mubi wa politiki mu gihe impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga zirushaho gukaza umurego.

Mu gihe uburenganzira bwo kwigaragambya no gutanga ibitekerezo biri mu nkingi za demokarasi, ibikorwa bya “Forces du progrès” bikomeje guteza impungenge ko muri RDC hashobora kuba havuka uburyo bushya bwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibi bibaye mu gihe abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashinze ihuriro rishya ryiswe “C64”, rigamije guhangana n’umugambi bavuga ko ushobora gutuma Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo Perezida akomeze kuyobora igihugu nyuma ya manda ebyiri.

Iri huriro ryatangijwe ku wa 19 Gicurasi 2026 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kinshasa, rihuza abanyapolitiki bakomeye barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, Delly Sesanga na Matata Ponyo.

Aba banyapolitiki bavuga ko bafite impungenge ku byatangajwe na Tshisekedi mu minsi ishize ubwo yavugaga ko Itegeko Nshinga ryo ku wa 18 Gashyantare 2006, riri gusuzumwa kugira ngo harebwe niba hari ibikwiye kuvugururwa.

Iyi ngingo yo guhindura Itegeko Nshinga muri RDC ikomeje guteza impaka n’ubwoba mu baturage no mu banyapolitiki, aho benshi babibona nk’intambwe ishobora gukomeza gukaza umwuka mubi wa politiki no gushyira mu kaga demokarasi igihugu cyubakiyeho kuva imyaka myinshi ishize. 

Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iri hindurwa rishobora gufungurira Perezida Félix Tshisekedi amarembo yo gukomeza kugundira ubutegetsi, abamushyigikiye bavuga ko rikenewe kugira ngo igihugu kijyane n’ibihe bishya. 

Gusa, uko impaka zikomeza gufata indi ntera, ni ko n’impungenge z’uko RDC ishobora kwinjira mu bihe by’ukutihanganirana muri politiki zikomeza kwiyongera.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments