Ambasaderi
Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira
u Rwanda muri Leta ya Vatican.
Ambasaderi
Urujeni yerekeje i Vatican ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026, abanza
kwakirwa n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Pietro Cardinal Parolin.
Nyuma
yaboneyeho gushyikiriza Papa Leo XIV, impapuro zimwemerera guhagararira u
Rwanda muri icyo Gihugu.
Amb. Urujeni
kandi yashyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, i
Vatican, Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Imiryango Mpuzamahanga,
Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher.
U Rwanda na
Vatican byongeye kuzahura umubano nyuma y’uruzinduko rw’amateka, Perezida Paul
Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye i Vatican, tariki ya 20 Werurwe
2017, bakakirwa na Papa Francis.
Muri uru
ruzinduko, Papa Francis yasabye Imana imbabazi ku myitwarire yaranze bamwe mu
bayoboke n’abihayimana ba Kiliziya Gatolika, bagize uruhare mu bikorwa bya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uku guca
bugufi kwa Papa Francis kwafunguye umuryango mushya w’ubwiyunge n’ubwumvikane
bwiza hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
Uyu mubano
waje gukomezwa no kuba mu Gushyingo 2020, Papa Francis yaragize Arikiyepisikopi
wa Kigali, Antoine Kambanda, umukaridinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda.
Mu gihe
Ambasaderi Urujeni ahagarariye inyungu z’u Rwanda, i Vatican, Vatican nayo
ifite intumwa ya Papa, Apostolic Nuncio, ufite icyicaro i Kigali, ushinzwe
guhuza ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Kiliziya Gatolika ku Isi.
U Rwanda na
Vatican bafitanye ubufatanye mu nzego z’ingenzi zifasha Abanyarwanda, zirimo
uburezi, aho Kiliziya Gatolika ifite amashuri menshi abanza, ayisumbuye,
n’amashuri makuru afasha Leta mu guteza imbere ubumenyi n’uburezi bufite ireme.
Binyuze muri
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (Justice and Peace), Kiliziya igira uruhare mu
gufasha Abanyarwanda gusana imitima no kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside.