• Amakuru / MU-RWANDA

Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa zishinzwe imikoranire n’ibihugu bya Afurika  Maj Gen Pascal Ianni, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2026, aho yagiranye ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano.

Uru ruzinduko rugamije kongera imbaraga mu mubano usanzwe hagati y’ubufaransa n’u Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare, amahugurwa, guhanahana ubumenyi n’isesengura ry’imiterere y’umutekano muri Afurika.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Maj Gen Pascal Ianni yakiriwe anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, MK Mubarakh.

Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gusuzuma aho ubufatanye busanzwe bugeze hagati ya y’ingabo z’u Rwanda na Ingabo z’ubufaransa muri Afurika, ndetse no kurebera hamwe uburyo bwakwagurwa mu nzego zitandukanye zirebana n’umutekano n’igisirikare.

Impande zombi zagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje kugira uruhare mu guteza imbere amahugurwa y’abasirikare, kongerera ubushobozi inzego z’umutekano, no guhanahana amakuru ku bibazo by’umutekano bigaragara ku mugabane wa Afurika.

Nyuma y’ibi biganiro, Maj Gen Ianni yakomereje mu nama y’akazi yabereye ku cyicaro cy’Ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, aho yakomeje kungurana ibitekerezo n’abayobozi batandukanye ku ngingo z’umutekano w’akarere.

Ku wa 19 Gicurasi 2026, Maj Gen Pascal Ianni yasuye Ikigo cy’Imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda kizwi nka RDF Combat Training Centre Gabiro, aho yeretswe uburyo abasirikare b’u Rwanda bahabwa imyitozo yihariye ijyanye n’imirimo itandukanye irimo kurinda umutekano w’igihugu no kwitabira ubutumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Muri urwo ruzinduko, yishimiye uburyo ikigo cya Gabiro gikora ndetse n’uruhare kigira mu kongerera ubushobozi abasirikare b’u Rwanda, anagaragaza ko imyitozo nk’iyi ifasha mu kubaka ingabo zifite ubushobozi buhamye kandi zihagaze neza mu guhangana n’imbogamizi z’umutekano.

Kuri uwo munsi, Maj Gen Pascal Ianni yatanze ikiganiro cyiswe “lecture of opportunity” ku banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryigisha abayobozi bakuru rizwi nka Senior Command and Staff Course, riri mu Karere ka Musanze District.

Mu kiganiro cye, yagaragaje uko igisirikare cy’u Bufaransa kibona imiterere y’umutekano muri Afurika, agaruka ku mbogamizi zugarije umugabane zirimo iterabwoba, amakimbirane yitwaje intwaro n’ibindi bibazo by’umutekano bidakemurwa byoroshye.

Yanasobanuye ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika n’ibihugu byo hanze bukomeje kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, ndetse no gushyiraho ingamba zihuriweho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika.

Abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo, cyane cyane ku buryo bwo kurushaho kubaka ingabo zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibihe bitandukanye by’umutekano.

Uruzinduko rwa Maj Gen Pascal Ianni rugaragaza ko ubufatanye hagati y’Ingabo z’ubufaransa muri Afurika na RDF bukomeje gufata indi ntera, by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa, isesengura ry’umutekano ndetse no kubaka ubushobozi bw’ingabo.

Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye nk’ubu bufasha mu gushimangira umutekano mu karere ka Afurika, cyane cyane mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje guhindura isura mu bice bitandukanye by’umugabane.

Mu gusoza, uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu rwego rw’umutekano, ndetse no mu rugendo rwo kubaka ingabo zifite ubushobozi buhamye kandi zihuje n’igihe cya none.

 






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments