Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo rw’ingenzi ruva kuri 7,25% rwari rwashyizweho muri Gashyantare 2026, rugera kuri 8,25%, mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera.
Guverineri wa BNR, Soraya
Hakuziyaremye, yavuze ko iri zamuka rya 1% rigamije gufasha gusubiza hasi
umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kuwugarura mu mbago BNR iba yihaye hagati ya
2% na 8%.
Yagize ati “Politiki y’ifaranga
ifasha kugira ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro udakomeza kwiyongera kuko ubu
wamaze kurenga imbago za BNR.”
BNR yasobanuye ko iyi myanzuro
yafashwe hagamijwe kurinda ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha no kugabanya
igitutu cy’ibiciro ku isoko, aho intego ari uko mu gihe giciriritse izamuka
ry’ibiciro rizaba riri munsi ya 5%.
Imibare ya BNR igaragaza ko mu
gihembwe cya mbere cya 2026, izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 9,1% riturutse
kuri 7,4% ryariho mu gihembwe cya nyuma cya 2025. Muri Mata 2026, iri zamuka
ryageze kuri 13% rivuye kuri 9,2% muri Werurwe.
BNR ivuga ko izamuka rikomeye
ry’ibiciro ryatewe cyane n’ibiciro by’ibiribwa, ibicanwa n’ibikomoka kuri
peteroli byakomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.
Banki Nkuru y’Igihugu yanagaragaje
ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ubushyamirane hagati ya
USA,
Israel na Iran, biri mu byatumye ibiciro bya peteroli na gaz bizamuka ku Isi.
Hari kandi ingaruka zatewe
n’ifungwa ry’Umuhora wa Hormuz, ryatumye ibiciro by’ubwikorezi bwo mu nyanja
bizamuka.
BNR iteganya ko izamuka ry’ibiciro
mu Rwanda rizagera ku mpuzandengo ya 13,9% muri uyu mwaka, rivuye kuri 9,4%
yari yitezwe muri Gashyantare.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko
Abanyarwanda bakwiye kwitwararika mu ikoreshwa ry’amafaranga yabo muri ibi bihe
by’ubukungu bukomeje guhura n’ibibazo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Hari igihe abantu bagomba
guhindura uburyo bakoresha amafaranga yabo, bakagabanya ingendo zitari ngombwa
kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro.”
BNR yanibukije ko ubukungu bw’u
Rwanda bumaze imyaka myinshi buhanganye n’ibibazo birimo icyorezo cya COVID-19,
intambara hagati y’UBurusiya
na Ukraine, ndetse n’ibiza by’imyuzure byagiye bigira ingaruka ku bukungu
bw’igihugu.
Nubwo bimeze bityo, BNR yavuze ko
hari ingamba zikomeje gufatwa kugira ngo ubukungu budakomeza guhura
n’ihungabana rikomeye.