Intumwa z’u Busuwisi zahuriye n’abahagarariye AFC/M23 mu Mujyi wa Rubavu mu biganiro byibanze ku gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Doha hagati ya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’uyu mutwe witwaje intwaro.
Ibi biganiro byamaze iminsi ibiri, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27
Gicurasi 2026, bikaba byaribanze ku kureba uko ingingo z’ingenzi z’ayo
masezerano zirimo agahenge no kurekura imfungwa zishyirwa mu bikorwa.
Amakuru
aturuka mu itangazamakuru mpuzamahanga arimo Radio
France Internationale avuga ko mbere y’ibi biganiro, intumwa za Amerika
n’u Busuwisi zari zabanje guhura n’abahagarariye Guverinoma ya Kinshasa mu
rwego rwo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze.
Nubwo
amasezerano ya Doha ateganya ibijyanye no kubahiriza agahenge no guhererekanya
imfungwa, hari impungenge ko impande zombi zitayubahiriza uko bikwiye.
Byari
biteganyijwe ko intumwa z’u Busuwisi zikomereza urugendo i Goma, ariko kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola, zihitamo kuguma i Gisenyi, bituma
abahagarariye AFC/M23 ari bo bambuka umupaka bajya kubasanga.
Amakuru
avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusaba ko u Busuwisi bwagira uruhare
runini mu biganiro bigamije guhuza Kinshasa na AFC/M23.
Ingingo
y’umutungo kamere, cyane cyane amabuye y’agaciro yo mu gace ka Rubaya muri Masisi, iri mu ziri guhabwa agaciro
gakomeye muri ibi biganiro.
Rubaya
ifatwa nk’agace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro, ndetse ifite n’uruhare
mu masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Amerika yagiranye na RDC mu 2026.
Mu gihe ibi biganiro byaberaga i Rubavu, mu mirwano yo mu
Burasirazuba bwa Congo havugwaga ko hakomeje kugabwa ibitero n’ingabo za DRC zikoresheje drone n’ingabo zo ku butaka,
ariko AFC/M23 ikavuga ko yakomeje gusubiza inyuma ibyo bitero.