Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko mu rutonde rw’amasomo yigishwa hashyirwamo isomo ry’amateka y’u Rwanda baryigishe nk’isomo ryihariye baryige barinononsore barikorereho ubushakashatsi, kugira ngo byihariye baryigishe barinononsore kuko kwigisha neza amateka y’Igihugu bifite uruhare runini mu kubaka ubumwe ariko ko hakiri ibibazo mu gutegura abarimu bayo.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 7 kamena
2026 muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu
Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro
ya 32 abanyeshuri b'iryahoze ari Ishuri Rikuru rya Tewolojiya, bishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Mu mashuri makuru na kaminuza usanga hari amashami ategura abazaba abarimu bigisha amateka twabagira inama ko hari ibyavugururwa kugira ngo haboneke abarimu b’inzobere.
Muri kaminuza 11 zifite agashami gategura
abazaba abarimu b’amateka twasanze harimo
gusa abarimu batatu gusa bafite urwego rw’ikirenga PHD ,kandi
ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda biragaragara ko bukeneye inzobere kandi
n’abigisha abo banyeshuri bose’’.
Prof. Dusingizemungu yavuze ko
hakenewe impinduka mu buryo amashuri makuru na kaminuza bitegura abarimu
b’amateka, agaragaza ko umubare w’inzobere zifite impamyabumenyi y’ikirenga
(PhD) muri ayo mashami ukiri muto cyane.
Ati: “Muri izo kaminuza
bakeneye urwo rwego kugira ngo
bategure abarimu beza b’ejo hazaza ariko
banategure abazabasha gukomeza gukora ubushakashatsi kuko dukeneye gukomeza
kumenya amateka y’igihugu cyacu, no kongeramo gahunda zo gutumira mu mashuri abatangabuhamya kugira
ngo bunganire abarimu bigisha
amateka ndetse hongerwe n’ingufu mu
gusura inzibutso kuko amateka aboneka ku nzibutso nayo yakunganira cyane abatanga amasomo
y’amateka mu buryo busanzwe’’.
Yongeyeho ko hakenewe kongera umubare
w’abarimu bafite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi no gutegura abandi
bazakomeza uwo murage mu gihe kizaza.
Ati’: “Birakenewe ko abigisha abo banyeshuri muri izo kaminuza bagira urwego
rubafasha gutegura abarimu beza b’ejo hazaza, ariko banategure abazabasha
gukomeza gukora ubushakashatsi kuko dukeneye gukomeza kumenya amateka y’igihugu
cyacu.”
Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo
amateka yigishwa, Prof. Dusingizemungu yasabye amashuri makuru na kaminuza
gushyira imbaraga mu gutumira abatangabuhamya no gusura inzibutso za Jenoside
yakorewe Abatutsi’’.
Senateri Dusingizemungu yavuze ko
amateka y’u Rwanda ari ishingiro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,
bityo ko akwiye kwigishwa mu buryo bwimbitse kandi bugashingira ku
bushakashatsi.